Hatowe abadepite 9 bazahagararira u Rwanda mu nteko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba

Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, kuri uyu wa gatanu tariki 18/05/2012, yatoye abadepite icyenda bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA).

Mu badepite batowe hagarutsemo Patricia Hajabakiga na Christophe Bazivamo bari basanzwe ari abadepite muri iyi Nteko ishinzwe gushyiraho no gutora amategeko ngenderwaho mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga, kugira ngo inteko itora ihabwe uburenganzira bwo gutora igomba kuba igeze kuri 3/5 by’imitwe yombi, Abadepite n’Abasenateri. Muri ayo matora, abadepite 98 bayagizemo uruhare.

Imitwe yiyamamazaga ariyo FPR n’amashyaka byishyize hamwe yari yemerewe abakandida umunani bagombaga gutorwamo bane, PL na PSD zo zatanze abakandida babiri kuri buri shyaka bagombaga gutorwamo umudepite umwe kuri buri shyaka.

Hakiyongeraho n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Inama y’igihugu y’Abagore n’Inama y’igihugu y’Abamugaye nazo zagombaga gutanga abakandida babiri kuri buri gice, hagomba kuvamo umudepite umwe kuri buri gice.

Abakandida bane ba FPR n’amashyaka byishize hamwe batowe ni Christophe Bazivamo wagize amajwi 93, Abdul Karim Harelimana wagize amajwi 90, Patricia Hajabakiga wagize amajwi 89 na Pierre Celestin Rwigema wagize amajwi 72.

PL yahagarariwe na Odette Nyiramirimo wagize amajwi 91 naho PSD ihagararirwa na Jacqueline Muhongayire wagize amajwi 84.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yahagarariwe na Straton Ndikuryayo watowe n’amajwi 75, Inama y’Igihugu y’Abagore yaharariwe na Valerie Nyirahabineza n’amajwi 72, mu gihe Inama y’Igihugu y’Abamugaye yahagarariwe na James Ndahiro wagize amajwi 92.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka