Hateguwe iserukiramuco rizerekana ibyegezweho n’abari n’abategarugori nyuma ya Jenoside

Ku nshuro ya mbere, hagiye kubaho Iserukiramuco ry’abari n’abategarugori mu rwego rwo kumurika bimwe mu bikorwa bagezeho mu myaka 20 ishize Jenoside ibaye mu Rwanda.

Iki gikorwa cyiswe “Rwanda Women Festival 1st Edition” cyateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Women of Will Africa” kikaba kikazabera muri Kigali Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki 16/03/2014 guhera saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe.

Women of Will Africa (WOW) ni umuryango utegamiye kuri Leta usanzwe ukorera mu Rwanda aho wibanda ku bikorwa byo gufasha abana b’abakobwa, ndetse n’abari n’abategarugori muri rusange, gutinyuka, kwigirira icyizere no kwiteza imbere.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Inama y’Igihugu y’Abagore n’abandi bafatanyabikorwa ba WOW, iyi Festival yatumiwemo abari n’abategarugori bo mu bice bitandukanye by’igihugu harimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abayobozi mu nzego za Leta, abanyeshuri n’abandi benshi, bazamurika ibikorwa by’indashyikirwa bigejejeho hamwe n’ubuhamya butangaje bw’ibyo bakoze.

Mu kiganiro gito n’umuhanzikazi akanaba ari nawe muyobozi wa WOW, Mwenedata Zouzu Zoulaika, yadutangarije ko iki gikorwa bagiteguye neza kuburyo abazaba bahari bazanabona umwanya wo kwidagadurana n’abahanzi banyuranye bakomeye hano mu Rwanda.

Muri iyi Festival hazagaragaramo kandi abari n’abategarugori bafite impano zitangaje mu bugeni, umuziki, ubukorikori, imyuga n’abandi bakoze ibikorwa by’ubwenge bitandukanye.

Muri ibi birori kandi hakazanamurikwa ku mugaragaro ikinyamakuru cy’abari n’abategarugori cyitwa WOW-MAGAZINE kizajya gisohoka buri kwezi.

Insanganyamatsiko y’iyi Festival ikaba ari: “Abagore b’uyu munsi, imbuto z’umusaruro urambye”. Kwinjira muri iyi festival ngo bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Umuryango Women of Will ukaba wishimiye gutumira Abanyarwanda bose kuzaza kwifatanya muri iyi Festival, tumurika, dushima kandi twishimira ibyiza n’iterambere abari n’abategarugori bagezeho.

WoW ishimira abafatanyabikorwa bayo bose muri iyi festival barimo MIGEPROF, CNF, MYICT, MINISPOC, BDF, Inyange Industries, Simba Super Market, Serena Hotel, DotRWANDA, BRALIRWA, ASSPRODSTUDIO,TV10, Kigali Today, Umuseke, Akeza Talent, IGIHE Ltd, Plaisir Photography, Smart Design, Job in Rwanda, Inyarwanda Ltd, Family TV, n’abandi benshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 2 )

ko bihari byinshi byo kwerekana ra! abagore batejwe imbere kandi nabo biteza imbere ndabona ibyo bazerekana ari byinshi cyane kuko bafitiye akamaro kanini igihugu cyacu mukurufasha iterambere.

Gakire yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

u rwanda kumwanya wambere muguteza imbere umwari n’umutegarugori, ndizerako bazatwereka byiza byinshi kuko twe nkabanyarwanda turabibona nibyinshi byo kwishimirwabimaze kugerwaho n’abari n’abategarugori.

simbi yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka