Hateguwe amarushanwa mu mashuri agamije kumenyekanisha African Union

Mu rwego rwo guteza imbere no kumenyekanisha umuryango wa Afrika yunze ubumwe (African Union) hamwe n’ibyo ukora mu Rwanda, hateguwe amarushanwa mu bigo by’amashuli azaba tariki 02-03 Gashyantare 2014.

Ayo marushanwa yateguwe n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) rifatanyije n’Urugaga rw’Imiryango Itegamiye kuri Leta rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asinywa na Afurika Yunze Ubumwe(SOTU) agamije gufasha urubyiruko rw’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kumenya African Union icyo ari cyo ndetse n’amategeko ayigenga.

Ibi ngo bikazafasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ndetse bakanafata n’iya mbere mu gushyira hamwe no gukorera hamwe nk’Abanyafurika; nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na CLADHO ribivuga.

Uretse uko gutanga ubumenyi kuri Afurika yunze ubumwe ngo hanagamijwe hushyirwaho clubs ya Afrika yunze ubumwe muri za kaminuza no mu mashuli makuru atandukanye bikorera mu Rwanda kugira ngo habeho gukomeza guhanahana ubumenyi kuri Afrika yunze ubumwe ndetse no ku mategeko ayigenga hamwe n’inyungu uyu muryango uzageza ku Banyarwanda.

Aya marushanwa azaba mu buryo bubiri

Uburyo bwa mbere buzakorwa CLADHO isaba abanyeshuli biga mu mashuli makuru na za Kaminuza bikorera mu Rwanda kwandika inyandiko igizwe n’amapaji 4 bavuga kuri Afrika yunze ubumwe, icyo ikora, icyo igamije inzego ziyigize ndetse n’amategeko ayigenga.

Uburyo bwa kabiri bukazakorwa abanyeshuli bahitamo bimwe mu bibazo bazasubiza bizaba biri mu byiciro, aha umunyeshuri azabazwa n’akanama nkemurampaka imbonankubone, bakabazwa ku bumenyi rusange buganisha ku muryango wa Afrika yunze ubumwe.

Abifuza kwitabira aya marushanwa bagomba kuba ari abanyeshuli biga mu bigo byemewe mu Rwanda kandi bafite n’ibyangombwa bibaranga byemeza ko koko ari abanyeshuli. Bagomba kandi kuba bashoboye kuvuga ndetse no kwandika neza icyongereza n’igifaransa.

Uburyo bazatoranywa buzakorwa na CLADHO ifatanyije n’ubuyobozi bw’ishuli hamwe n’abahagarariye abanyeshuli muri za kaminuza n’amashuli makuru bikorera mu Rwanda.

Amashuli makuru na za kaminuza zibyifuza zishobora kohereza ubutumwa bubisaba kuri [email protected] [email protected] cyangwa bagahamagara kuri telefoni+ (250) 788 863 456.

Anne Marie Niwemwiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka