Hateganyijwe umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe riburira, aho kivuga ko hateganyijwe umuyaga mwinshi hagati y’itariki ya 3 n’itariki ya 4 Ukwakira 2024.

Abantu barasabwa kwigengesera kubera umuyaga mwinshi uteganyijwe kuri uyu wa Kane no ku wa Gatanu
Abantu barasabwa kwigengesera kubera umuyaga mwinshi uteganyijwe kuri uyu wa Kane no ku wa Gatanu

Hagati y’itariki ya 3 n’itariki ya 4 Ukwakira 2024, mu bice bitandukanye by’Igihugu hateganyijwe umuyaga mwinshi, ufite umuvuduko wa metero 6 kugeza kuri metero 13 ku isegonda. Umuyaga mwinshi uri hejuru ya metero 12 ku isegonda, uteganyijwe mu turere twa Kirehe, Rutsiro, mu bice by’Amajyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Nyamasheke ndetse no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Karongi na Musanze.

Umuyaga mwinshi uri hagati ya metero umunani ku isegonda na metero 12 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ukuyemo Pariki y’Igihugu y’Akagera, Akarere ka Rwamagana no mu Burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, uteganyijwe kandi mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’iby’Akarere ka Musanze, mu Majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi no mu Burengerazuba bwa Nyamagabe ndetse no mu Karere ka Burera. Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero esheshatu ku isegonda na metero umunani ku isegonda.

Ikarita igaragaza umuyaga uteganyijwe
Ikarita igaragaza umuyaga uteganyijwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka