Hateganyijwe kugwa imvura n’ubwo ari mu mpeshyi
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024 hateganyijwe imvura mu turere tw’iNtara y’Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru no mutundi turere dutandukanye tw’igihugu.
Mu butumwa Meteo Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yavuze ko imvura iteganyijwe mu turere tugize intara y’Uburengerazuba, akarere ka Musanze, Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamagabe ,Nyaruguru na Huye ahandi hose hasigaye nta mvura ihateganyijwe.
Meteo yatangaje iri tegenyagihe nyuma y’uko ku mugoroba wa tariki ya 8 Nyakanga 2024 haguye imvura itunguranye irimo urubura n’inkuba nyinsi ikangiza imyaka y’abaturage ndetse inkuba igahitana abantu abandi bagakomereka.
Bimwe mu byangiritse twavuga nko mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Rwariro ko mu Mudugudu wa Rwariro na Kigarama, imvura ivanze n’umuyaga mwinshi byangije 73m² y’ubutaka bw’ibihingwa bitandukanye birimo, 25m² yimyumbati, 15m² amateke, 08m² ihinzeho Karoti na 25m² z’urutoki yangiza hegitari 105 zihinzeho icyayi cy’uruganda rwa Karongi.
N’ubwo ari igihe cy’impeshyi abaturage batamenyereye ko imvura igwa Meteo Rwanda isaba ko bahora biteguye igihe iguye bagafata ingamba zo kwirinda zirimo kugama munsi y’ibiti ndetse bakirinda no kugenda mu mvura batambaye inkweto.
Basabwa kandi kwirinda gucomeka ibintu bikoresha umuriro w’amashanyarazi igihe imvura irimo igwa kuko nabyo biri mu byongera ibyago byinshi byo kuba bakwibasirwa n’Inkuba.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabakunda cyane hano iwacu mu Burundi