Hatashywe uruganda rwa mbere runini rukora ibiryo by’amatungo

Mu Rwanda hatashywe uruganda rwa mbere runini rukora ibiryo by’amatungo, arimo Inkoko, Inka hamwe n’Ingurube, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 200 ku munsi.

Uru ruganda nirwo rwa mbere runini mu gihugu rutunganya ibiryo by'amatungo
Uru ruganda nirwo rwa mbere runini mu gihugu rutunganya ibiryo by’amatungo

Ni uruganda rwitwa Gorilla Feed rwubatse mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali rwatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, rukaba rwitezweho gukemura ibibazo by’ibiryo by’amatungo aborozi bakundaga guhura na byo.

Aborozi b’amatungo arimo Inkoko, Inka hamwe n’ingurube, bavuga ko bajyaga bahura n’ibibazo byo kubura ibiryo by’amatungo yabo, ku buryo byagiraga ingaruka ku musaruro w’ibiyakomokaho, kubera ko itungo ritariye neza nta musaruro uhagije rishobora gutanga.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko n’ubwo yihaye ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo birimo amata, amagi, ubuki ndetse n’imyama, ariko bidashobora kugerwaho igihe amatungo atabonye ibiryo bihagije, kubera ko kugabura bifata hafi 60% by’ibyo itungo riba rikeneye kugira ngo ritange umusaruro uhagije.

Aborozi barishimira ko batazongera guhura n'ikibazo cy'ibura ry'ibiryo by'amatungo yabo
Aborozi barishimira ko batazongera guhura n’ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo yabo

Bamwe mu borozi bavuga ko bari basanzwe bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura ibiryo bityo bigatuma hari abishakira ibikenerwa bakabyitunganyiriza ku buryo bidatuma amatungo yabo atanga umusaruro ukwiye, kubera ko biba bitatunganyijwe neza.
Anne Karemera yorora inkoko z’amagi zirenga ibihumbi 12 mu Karere ka Gasabo, avuga ko yajyaga agura ibiryo akivangira bigatuma inkoko zidatera neza.

Ati “Kubera ko nta nganda zariho n’izariho zari zikishakisha tutarazizera, najyaga ngura ibiryo nkivangira, wasangaga ntabikora neza, bityo inkoko ntizitere neza, ariko ubu aho uruganda rwaziye nararuyobotse, ubu inkoko zanjye zitera neza cyane ku kigero cya 95% kandi mbere byari nka 75%.”

Dr. Abel Ukundimana ni umwe mu borozi b’inkoko z’inyama, umaze imyaka 24 akora ubwo bworozi, avuga ko mbere bakundaga guhura n’ikibazo cyo kubura ibiryo byazo.

Ati “Nkanjye natangiye norora buri byumweru bibiri inkoko ibihumbi bitanu, ariko ubu buri byumweru bibiri ndimo korora inkoko ibihumbi icumi, kubera ko kubona ibiryo bisigaye bitworohera, worora inkoko udafite ibibazo by’uko ishobora kuburara.”

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Gorilla Feed Dr. Sang Ju Park, avuga ko bari basanzwe bafite ikibazo cyo gukora ibiryo bicye by’amatungo kandi bitameze neza, kubera ko nta bikoresho bihagije by’umwihariko iby’ikoranabuhanga bari bafite.

Umuyobozi wa Gorilla Feed Dr. Sang Ju Park
Umuyobozi wa Gorilla Feed Dr. Sang Ju Park

Ati “Ubu dushobora gukora toni 20 ku isaha, bivuze ko niba dukora amasaha 10 ku munsi dushobora gukora toni zirenga 200.”

Umuyobozi w’ishami ry’Ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Fabrice Ndayisenga, avuga ko uruganda rwatashywe ruzafasha aborozi mu gukemura ikibazo cy’ibiryo bakenera no kurinda ko hakomeza kubaho ihindagurika ry’ibiciro.

Ati “Dufite inganda zigera muri esheshatu, izo nganda zose zikora ibiryo by’amatungo, ntabwo zabashaga gukora ku kigero cya 40% by’ubushobozi zikorera aho zifite, bimwe mu bitera izo mbogamizi ni ibikorwa remezo bafite, kuko inyinshi mu nganda zakoreshaga ikoranabuhanga rya cyera, kuko ubu ngubu ku Isi haragenda haza ikoranabuhanga rishya.”

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA) Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko uruganda rwatashywe ruri muri gahunda y’impererekane nyongeragaciro eshanu zo kugurira inganda imashini batangije muri 2020.

Ati “Urebye nk’uru ruhererekane nyongeragaciro rwo gutunganya ibiryo by’amatungo twari dufitemo inganda eshanu zari zarabitsindiye, ariko uru ni rwo runini rurimo, twabakuye kuri ya mikorere yari hasi, bakoreshaga ibyinshi amaboko, bakoraga toni nyinshi zari eshanu, ariko uno munsi bafite ubushobozi muri izi mashini mwiboneye kuba batunganya toni zigera kuri 20 mu isaha, bitumye runo ruganda rugera ku kigero cyo hejuru cyane.”

Dr. Fabrice Ndacyayisenga
Dr. Fabrice Ndacyayisenga

Inganda zose zimaze gufashwa na NIRDA mu ruhererekane nyongeragaciro rwo gutunganya ibiryo by’amatungo uko ari eshanu zifite ubushobozi bwo gutanga toni zirenze 400 ku munsi.

Uruganda rwa Gorilla Feed rwuzuye rutwaye arenze Miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika harimo arenga Miliyoni zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda bahawe na NIRDA nk’inguzanyo bazishyuramo 50% andi akaba nkunganire ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uru ruganda ni rwiza muntumbero y’icyerekezo dufite. Mudufashe muduhe full contacts twaboneraho amakuru yimbitse kuri uru ruganda.

Kamali yanditse ku itariki ya: 12-07-2024  →  Musubize

Ni byiza cyane ishoramari nurikomeze rizamuke mû Rwanda rwacu

Mugwaneza yanditse ku itariki ya: 12-07-2024  →  Musubize

Nibyiza yuko tubonye uburyo tuzajya tubona ibiryo byamatungo hanyuma tukabo ibiyaturukaho ariko imbogamizi ibiciro usanga birihejurucyane muzashyireho ibiciro burimuntu yakwibonamo Murakoze.

Niyigaba Emile yanditse ku itariki ya: 12-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka