Hatangiye umukwabu wa koperative za baringa
Ikigo gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu Rwanda (RCA) cyatangiye umukwabu wo guca mu Rwanda amakoperative ya baringa agera ku 150.
Itangazo rya RCA ryasohotse uyu munsi rivuga ko iyi gahunda yatangiye tariki 17/01/2012 , izamara ibyumeru bibiri, aho ubuyobozi bwa RCA bufatanya n’inzego z’ubuyobozi kugarura mu murongo nyawo ibigo bikora byiyita koperative kandi atari zo, izinaniranye zikazaseswa burundu.
Ubuyobozi bwa RCA buratangaza ko ubu bwamaze gutahura ibyiyita amakoperative 150 kandi atari yo, anakora mu buryo bunyuranye n’amategeko.
RCA ivuga ko hari abantu bagiye bahimba ibyo bita amakoperative ariko ugasanga ari nk’itsinda ry’abantu bake, cyangwa abo mu muryango umwe, bihimbiye ikigo cyo gukora ubucuruzi n’ibindi bikorwa bibyara inyungu kandi bitajyanye n’itegeko rigenga imikorere ya koperative mu Rwanda.
Muri ayo makoperative ya baringa harimo amakoperative atagikora imirimo yayo cyangwa agakora imirimo itari iyo yaherewe ubuzimagatozi n’andi agakora nk’amasosiyete akora ibikorwa binyuranye.
Iyi gahunda izamara ibyumweru bibiri iteganijwe gutangirira mu uurere 18 twa Kicukiro, Gasabo, Gakenke, Gicumbi, Burera, Rusizi, Rulindo, Rubavu, Huye, Ngororero, Rutsiro, Nyarugenge, Nyabihu, Nyanza, Bugesera, Karongi ikazasozerezwa i Muhanga tariki 31/01/2012.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|