Hatangiye igeragezwa mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, kugeza ku wa 23 Ukwakira 2020, mu Rwanda hatangiye igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe byavuguruwe, aho byavuye kuri 4 bikaba 5, ndetse n’ibiranga ibyiciro bikaba byaravuguruwe.

Minisitiri Shyaka yasobanuye uko gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya iteye
Minisitiri Shyaka yasobanuye uko gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya iteye

Iri gerageza, rirabera mu turere twose tw’igihugu, mu Murenge umwe n’Akagari kamwe byagiye bitoranywa, aho abaturage ubwabo ari bo baza kubigiramo uruhare, kugira ngo hirindwe amakosa yagiye agaragara mu byiciro byabanje, aho bamwe mu baturage bavugaga ko bashyizwe mu byiciro badakwiye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, yatangaje ko ari igikorwa cy’igerageza kibanziriza igikorwa rusange, kizakorwa mu gihugu hose.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Shyaka yagize ati “Kuri ubu hatoranyijwe Akagari kamwe, kari mu murenge umwe muri buri karere. Urubyiruko, abakorerabushake, n’izindi mpuguke zavuye ku rwego rw’Intara, zirahahurira zifashe abaturage gusobanura uko iki gikorwa kigenda”.

Minisitiri Shyaka, avuga ko iki gikorwa kiza gukorwa hirindwa icyorezo cya Covid-19, bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho, cyane cyane bahana intera hagati yabo. Yakomeje avuga ko ibi byiciro atari iby’ubukene ahubwo ko ari byo gutuma Abanyarwanda bamenya aho bahagaze, buri wese agasobanukirwa aho agomba gushyira imbaraga ngo yiteze imbere.

Yagize ati: “Ibi byiciro byaganiriweho n’inzego zinyuranye zirimo abaturage, bikorwa hakurikijwe ibyifuzo byabo. Nta muntu ugomba kujya mu cyiciro yizeye ko azajya ahabwa serivisi runaka bishingiweho, kuko ubu n’umukene azajya afashwa akazamuka”.

Abaturage bazajya bafashwa na Leta, ni abo mu byiciro bya D na E bakennye cyane, aho abo muri E bo baba akenshi banafite ubumuga buhoraho, ntacyo babasha gukora cyabateza imbere. Abo mu cyiciro cya D, bazajya bafashwa muri gahunda zizamura abaturage nka VUP, na bo bagenda bazamuka mu bukungu.

Minisitiri Shyaka yasabye ko abaturage bose bagira iki gikorwa icyabo, kuko uruhare rwabo ari rwo rw’ingenzi, mu kwishyira mu byiciro, kuko ari bo baziranye. Yasabye abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo batarwanira kujya mu byiciro by’abakene cyane, kuko nta serivisi bazongera guhabwa babishingiyeho, kuko n’umukene azajya afashwa kwifasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka