Hatangijwe umubano hagati y’akarere ka Huye na komini ya Limbiante mu Butariyani

Nyuma y’imyaka igera kuri 14 umuryango Variopinto w’Abatariyani ufasha ahari muri Segiteri ya Tumba, ubu hakaba ari mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, ubu noneho komini baturukamo ya Limbiante yiyemeje kugirana umubano n’Akarere ka Huye.

Mu rwego rwo gutangiza uyu mubano, Meya w’iyi komini, Raphaelle Deluca, aherekejwe na Visi Meya waho ushinzwe imibereho myiza, Damele Lodola, bari mu Karere ka Huye guhera tariki ya 9/1/2015.

Ibikorwa nyir’izina bijyanye n’uyu mubano byabaye kuwa 10/1/2015 byaranzwe n’ibiganiro hagati y’abayobozi b’impande zombi, aho Akarere ka Huye kagaragarije komini ya Limbiante amahirwe y’ishoramari gafite.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye (i Buryo) n'uwa Komini Limbiante iruhande rwe basura ishuri Regina Pacis ryubatswe ku nkunga y'umuryango Variopinto w'Abataliyani.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye (i Buryo) n’uwa Komini Limbiante iruhande rwe basura ishuri Regina Pacis ryubatswe ku nkunga y’umuryango Variopinto w’Abataliyani.

Aba bashyitsi na bo bagaragaje ko n’ubwo bataramenya ku buryo bunononsoye ibikorwa bazakora, kuko bazabanza kubirebera hamwe iwabo bakurikije ibyo bagaragarijwe, icyo bemeza ari uko bazakomeza gufasha mu rwego rw’amashuri nk’uko byari bisanzwe bikorwa n’umuryango Variopinto.

Raphaelle Deluca ati “Ubu bufatanye turi gutangira hagati y’Akarere ka Huye na Komine ya Limbiante buzaba bushingiye ku burezi, haba mu bijyanye n’ikoranabuhanga, mu bijyanye n’umuco muri rusange, ubucuruzi bw’ibihangano by’ubugeni, byaba ibiva mu gihugu cyacu cyangwa mu Rwanda”.

Ikindi ngo hazarebwa n’ukuntu amashuri y’iwabo yagirana umubano n’ayo mu Karere ka Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka ati “bafite amashuri batubwiye nk’ay’ubuhinzi n’ubworozi, n’andi. Turumva tugiye gushishikariza amashuri yacu, urugero nk’iryigisha ubuhinzi n’ubworozi rya Kabutare, akagirana umubano wihariye ku buryo byazagera n’aho abana bacu bajya kwigira iwabo”.

Ibi bikoresho bya Laboratwari byo muri Regina Pacis nabyo ni inkunga y'Umuryango w'Abataliyani.
Ibi bikoresho bya Laboratwari byo muri Regina Pacis nabyo ni inkunga y’Umuryango w’Abataliyani.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Komini ya Limbiante, Damele Lodola, na we ati “turashaka ko abanyeshuri bacu bazajya baza gukora ingendoshuri hano i Huye, ndetse n’abanyehuye bakaza iwacu. Turashaka ko n’abikorera b’iwacu bazagirana umubano wihariye n’aba hano, bityo tukazamura ubukungu bw’ibihugu byacu byombi”.

Ibikorwa by’umuryango Variopinto ni byo mbarutso y’umubano

Mbere y’uko hatekerezwa ku mubano hagati y’Akarere ka Huye na komini ya Limbiante habanje ibikorwa by’umuryango Variopinto wo muri iyi Komini.

Ibyo bikorwa ahanini ni ibyo mu rwego rw’uburezi byari bigenewe amashuri yo mu murenge wa Tumba: harimo kubaka amashuri y’inshuke ku buryo ubu utugari twose uko ari 5 two muri uyu murenge dufite amashuri y’inshuke.

Izi mudasobwa zo muri Regina Pacis zatanzwe na Variopinto.
Izi mudasobwa zo muri Regina Pacis zatanzwe na Variopinto.

Uyu muryango kandi utanga n’inkunga zinyuranye muri aya mashuri harimo kunganira ababyeyi mu guhemba abarezi bayo.

Uyu muryango kandi wubatse ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rya Regina Pacis, uriha n’ibikoresho bya laboratwari ndetse na mudasobwa zo kwigiraho. Ikibuga cy’imikino kiri muri iki kigo ndetse n’imyenda yo gukinana y’abakinnyi bo muri iki kigo na byo byatanzwe na Variopinto.

Kuri ubu hari gutangizwa ubufatanye hagati ya Komini ya Limbiante ndetse n’Akarere ka Huye, biteganyijwe ko ibikorwa bizaguka bikagera no mu yindi mirenge igize aka karere.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

umubano nk’uyu nguyu hari igihe ugira akamaro cyane iyo impande zose ziwitayeho kandi ndibaza ko huye na limbiante bose bazawugiramo uruhare

josiane yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka