Hatangijwe ihuriro rifasha abaturage kugera ku bikubiye muri EDPRS2

Inzego nkuru z’igihugu zishinzwe umutekano, ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, zashyizeho ihuriro ku nshuro ya kabiri ryiswe JRLOS, rigamije guha abaturage ubutabera, ubwiyunge n’amahoro, mu rwego rwo kubafasha gukora bagamije kugera ku ntego z’ubukungu za EDPRS2.

JRLOS II yatangijwe kuri uyu wa kane tariki 12/9/2013, na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, Prof. Sam Rugege; wibukije inshingano z’Inkiko, iza Ministeri n’ibigo bishinzwe ubutabera, umutekano n’uburenganzira bwa muntu.

“Hakenewe gutanga ubutabera bwihuse, gukumira ibyaha bimunga ubukungu, gukemura impaka zishobora kudindiza iterambere, hamwe no kwihutisha imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga”, nk’uko Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof. Rugege yasabye JRLOS ya kabiri.

Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Prof Rugege na Ministiri Johnston Busingye batangiza JRLOS II.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof Rugege na Ministiri Johnston Busingye batangiza JRLOS II.

Ministiri w’ubutabera/Intumwa ya Leta, Johnston Busingye yashimangiye ko niba EDPRS ari gahunda igamije kuzamura ubukungu bw’igihugu, bidashoboka nta mutekano cyangwa mu gihe inkiko zitaburanishije imanza ngo abantu babone uko bajya mu mirimo yabo.

Minisitiri Busingye ati:“Ni kimwe n’izindi gahunda zaba iziteza imbere ubuzima cyangwa izijyanye n’ibikorwaremezo, iyo abaturage batabifite, nta musaruro igihugu gishobora kubona kuko baba batashobye kujya mu mirimo.”

JRLOS II yiyemeje gukemura ikibazo cy’ihererekanyamakuru n’amadosiye mu bucamanza, aho ngo mu myaka ibiri iri imbere hazaba hatangijwe porogaramu y’ikorabanuhanga yiswe IECMS, yakira amakuru aturutse muri buri rwego rw’igihugu, ikayabika ndetse ikanayakwirakwiza ku rwego ruyakeneye urwo ari rwose.

Uretse gufasha abaturage n’inkiko gutanga no kwakira ibirego hatabayeho ingendo no gukoresha impapuro, IECMS ngo izanafasha abantu bafite amadosiye mu butabera kumenya imiterere yayo no kuyakurikirana mu buryo butabahenda, nk’uko Ministiri w’ubutabera yongeraho.

Abahagarariye inzego z'igihugu zigize JRLOS mu nama yo kwiha ingamba zo kubahiriza EDPRS2.
Abahagarariye inzego z’igihugu zigize JRLOS mu nama yo kwiha ingamba zo kubahiriza EDPRS2.

Itsinda rya JRLOS rihuriwemo n’Inkiko na za Ministeri, iy’Ubutabera, iy’Ingabo, iy’Umutekano, Polisi y’Igihugu, Ubushinjacyaha, Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, iy’Uburenganzira bwa muntu, Inkiko n’Ubushinjacyaha bya Gisirikare, Urwego rushinjwe imfungwa n’abagororwa hamwe n’Ishuri rikuru ry’amategeko rya ILPD.

JRLOS yashyizweho n’iteka rya Ministiri w’Intebe mu mwaka wa 2010, igamije gukumira Jenoside, guteza imbere gahunda zifasha igihugu kugendera ku mategeko no gukorera mu mucyo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Irihuriro rikwiye kuzibanda kukurwanya ruswa kuko baramutse bayirwanyije bivuye inyuma ibyo biyemeje bizagerwahonta shiti.

Alias Bucumi yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Irihuriro rikwiye kuzibanda kukurwanya ruswa kuko baramutse bayirwanyije bivuye inyuma ibyo biyemeje bizagerwahonta shiti.

Alias Bucumi yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

twifuza nkabanyarwanda ko ibyiciro by,ubude byasubirwamo ndetse na mutuel wenda 2000frw kko dusabwa imisanzu myinshi kandi murabizi!

benjaminrwambonera yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka