Hatangijwe igikorwa cy’iminsi 100 cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye

Urubyiruko rukora ibijyanye n’ikoranabuhanga rwibumbiye mu muryango Young ICT Enterpreneurs rwatangije igikorwa kizamara iminsi 100, kigamije gukusanya inkunga yo gufata mu mugongo incike zasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amafaranga azava muri iki gikorwa Bise "Incike initiative" azakoreshwa mu kuzega amata ku ncike ziri hirya no hino mu gihugu, nk’uko Aphrodice Mutangana uhagarariye iki gikorwa yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 4/4/2014.

Yagize ati "Mu gukora ibi bintu twashakaga guha abacekuru (n’abasaza) rya cupa ry’amata. Ariko mu gihe twabiteguraga twabonye ko hari n’abana bababaye, tubiganira na AVEGA iratubwira ngo 30% mu mafaranga muzabona azajya mu bana ba AERG kuko ni abana bacu."

Yakomeje avuga ko kuko hari no muri abo bana b’impfubyi za Jenoside basigaye birera cyangwa bakanarera imiryango yabo, igice cy’amafaranga azabagenerwa kizanashorwa mu mishinga yabo.

Yvonne Kabanyana, perezidante wungirije wa AVEGA na Mutangana uhagarariye urubyiruko rwiyemeje gutabariza incike (hagati).
Yvonne Kabanyana, perezidante wungirije wa AVEGA na Mutangana uhagarariye urubyiruko rwiyemeje gutabariza incike (hagati).

Yvonne Kabanyana, Perezidante wungirije wa AVEGA-AGAHOZO umuryango w’abapfakazi ba Jenoside, yashimiye uru rubyiruko igitekerezo rwagize cyo gufasha incike zigera kuri 859 ziri hejuru y’imyaka 70 mu gihugu hose.

Ati "Babonye ko ari abamama bakuze birabababaza baravuga bati tubafashe iki? Baratwegera turaganira twumva ko ari ingirakamaro. Ni abana baje kutwunganira ku gikorwa Leta ihora idufasha buri gihe ariko twarabashimiye kubona umwana ufasha umubyeyi kuri iki gihe tugezemo ni ibintu byiza cyane."

Amafaranga azavamo azakoreshwa mu kurengera ubuzima bw’izi ncike zigeze mu zabukuru, naho andi 30% azashyirwe muri AERG nayo akurikirane impfubyi za Jenoside.

Kugeza ubu hashyizweho uburyo butatu umuntu yakoreshamo atanga inkunga ye. Ubwa mbere bukoresha telefoni aho umuntu ashobora gutanga amafaranga y’u Rwanda 50, 65 n’i 100 ku munsi ahamagaye kuri *654# cyangwa *998# kuri MTN, TIGO na AIRTEL.

Hari n’uburyo bwa Mobile Money no gukoresha amakonti ya banki biza gutangazwa mu gihe cya vuba, kugira ngo borohereze abashaka gutanga. Abashaka kumenya andi makuru bashyiriweho n’urubuga rwa internet kuri www.fashaincike.rw.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka