Hatangijwe gahunda yo kurwanya imirire mibi

Mu muganda wabereye mu karere ka Nyaruguru,uyu munsi tariki 28/01/2012, Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gushishikariza Abanyarwanda kurwanya imirire mibi n’indwara ziterwa nayo. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ku rubuga rwa twitter, yatangaje ko kugeza ubu imiryango igera ku 16,000 mu gihugu hose yugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi.

Ubwo yatangiza iyi gahunda ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, ari kumwe n’abagize Gunerinoma yasabye abaturage kurya indyo yuzuye. Yibukije ko abashinzwe ubuzima bagaragaje ko ikibazo atari uko nta byo kurya byabuze ahubwo ko abantu birira ibyo babonye batitaye ku bifitiye imibiri yabo akamaro.

Akarere ka Nyaruguru niko kaza ku isonga mu kuzahazwa n’iki kibazo, akaba ari muri urwo rwego ari naho hatangirijwe iyi gahunda.

Abayobozi bako basabwe kongera imbaraga mu guhangana n’iki kibazo bakangurira abo bayobora kwitabira gahunda y’akarima k’igikoni no gukurikirana abana bamaze guhura n’iki kibazo. Minisitiri w’intebe yahaye abayobozi b’akarere ka Nyaruguru amezi 6 kugira ngo iki kibazo kibe cyakemutse.

Minisitire w’Intebe yatangaje ko muri gahunda yo kurwanya imirire mibi no guteza imbere akarere ka nyaruguru, mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere aka karere kateganyirijwe miliyari zigera kuri 66 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyi gahunda, abagize guverinoma bakusanyije inkunga y’inka z’inzungu 44 zizahabwa abakennye kurusha abandi mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya gira inka munyarwanda.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka