Hatangijwe gahunda yiswe “Ubufatanye Bushya mu kwihaza mu biribwa”

Hatangijwe gahunda yiswe “Ubufatanye Bushya mu kwihiza mu biribwa”, igamije kongera ingufu mu bikorwa byo kwihaza mu biribwa bibanda ku ishoramari rishingiye ku buhinzi, guhanga udushya no guha uruhare rugaragara abikorera.

Abayobozi b’ibihugu n’ab’imiryango y’abikorera baturutse hirya no hino ku isi, nibo batangije iyi gahunda, ubwo bari mu nama yabereye mu mujyi wa Washington, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/05/2012.

Ibihugu bikize birimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zihagarariwe na Perezida Obama, bitegerejweho kuzashyigikira ibyo bikorwa byose kandi bikagenzura ko bishyirwa mu bikorwa.

Donald Kaberuka uyobora Banki ny’Africa Itsura Amajyambere (BAD), ko guteza imbere ibikorwaremezo ku mugabane w’Africa, ubwikorezi, kubona amazi meza n’ibikorwa by’ubucuruzi, biri mu bizatuma Afurika itera imbere.

Kaberuka Donald wafashe ijambo mu biganiro mpaka, yashimangiye ko bitazasaba amafaranga gusa ahubwo bikeneye n’abantu bazi guhanga udushya.

Mu ijambo rye, Perezida Obama yavuze ko ko kwihaza mu biribwa bidafitiye akamaro gusa ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ahubwo bifite n’akamaro mu mizamukire y’ubukungu bw’isi.

Itangizwa ry’iyi gahunda, ryahuriranye n’inama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi (G8), ibera ahitwa Camp David ahasanzwe habera imyiherero ya Leta y’America hafi ya Washington, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Gasana Mercelin na Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka