Hatangajwe ikiruhuko cy’iminsi ibiri mu gufasha Abanyarwanda kuzitabira amatora
Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’amatora biteganyijwe ku itariki ya 15 na 16 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ikirihuko cy’iminsi ibiri mu gufasha Abanyarwanda kuzitabira amatora.
Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Abakozi n’Abakoresha bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko kuwa Mbere tariki ya 15 no kuwa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’ Abadepite.
Kuwa Mbere tariki ya 15 ni umunsi w’amatora rusange naho kuwa Kabiri tariki ya 16 ni umunsi w’amatora y’ibyiciro byihariye. lyo minsi yombi izaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneragihugu.
Abanyarwanda bose biteguye ko kuri ariya matariki bazajya kwihitiramo abayobozi babereye u Rwanda ndetse no kwihitiramo uzaba Perezida w’u Rwanda muri manda y’imyaka iatanu iri imbere.
Mu bikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya y’Abadepite abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bagaragaje ko imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bayiteguye kuko ibikorwa byo kwamamaza birimo kugera ku musozo.
Uwituze Yvonne avuga ko bamaze gusobanukirwa byose uko bizakorwa ndetse n’ibisabwa byose ngo bazayitabire.
Ingengabihe y’amatora igaragaza ko azakorwa ku wa 14-16 Nyakanga 2024, haba ku Banyarwanda baba mu Gihugu n’abo mu mahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|