Hatabayeho ubufatanye mpuzamahanga intego isi yihaye ntizagerwaho- Kagame
Perezida wa Reppubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga hatabayeho ubufatanye mpuzamahanga intego isi yihaye zidashobora kugerwaho.
Yabivugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, agaragaza ko hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu byose iterambere rirambye ritagerwaho.

Perezida Kagame yavuze ko hari ama miliyari y’abantu bagerageza guhindura isi binyuze mu kuvugurura inzego z’ubuzima, uburezi ndetse n’ikoranabuhanga, ibyo bikongerera ubushobozi inzego z’abagore bigatuma baharanira uburenganzira bwabo.
Gusa, na none ibi usanga bidakorwa mu bihugu byose nk’uko umukuru w’igihugu yakomeje abivuga, akavuga ko Umuryango w’abibumbye ukwiye gufata ingamba zihamye kugira ngo intego z’iterambere rirambye abakuru b’ibihugu baherutse kwiyemeza zizagerweho.

Yavuze ko ubufatanye ari bwo bwonyine bwafasha kugira ngo iterambere rirambye rigerweho, ariko ubufatanye mpuzamahanga bukaba bukibura muri uwo mugambi w’iterambere rirambye.
Ukutabona ibintu kimwe hagati y’ibihugu ngo guturuka mu mateka ubwo ibihugu bikomeye byashyiragaho Umuryango w’Abibumbye mu myaka 70 ishize, aho ubwigenge bw’ibihugu bya Aziya na Afurika byari byarakoronijwe bitari bifite umwanya muri uwo mugambi wo gushyiraho Umuryango w’Abibumbye nk’uko Perezida Kagame yakomeje abivuga.
Ayo mateka kugeza n’ubu ngo aracyabangamiye ubufatanye bw’ibihugu, kuko hari ibyishyira ku ruhande byitwaje ko bikomeye kurusha ibindi.

Perezida Kagame ati “Duhura n’imbogamizi zikomeye tugomba gushakira ibisubizo dufatanyije (…) amahame ashyirwaho akoreshwa ku bihugu bimwe ku bindi ntakoreshwe, ndetse hakabaho no gutegeka ibihugu bimwe gukurikiza amahame adakwiye.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko inshingano Umuryango w’Abibumbye ufite ari iyo gutegura ahazaza kuko amateka y’ahashize bidashoboka kuyahindura. Yagize ati “Impinduka ziri kuza kandi ni ngombwa, nta muntu umwe wabyishoboza kandi intego rusange zishyigikira ubwigenge bwa buri wese.”
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
KAGAME oyeee, oye oye oyeeee,biranshimisha iyo mbona president wacu afashe ijambo imbere y’amahanga
abazungu bahe amasomo President wacu, bamenye ko no mubirabu habamo abanyabwenge di dore igihe bahereye baducecekesha ntawe ushobora kubabwira ibintu byose ari ndiyo bwana
erega HE komeza ubabwire wenda bakumva, ibihugu bikize biza biza mubihugu bikiri munzira y’amajyambere aruko bije gushoza intambara naho ibyiterambere ntanyungu babibonamo