Hasojwe amahugurwa agamije kwibutsa abapolisi inshingano zabo no gukora akazi neza
Abapolisi 50 barimo abayobora sitasiyo za Polisi n’abakuriye ubugenzacyaha mu gihugu, bashishikarijwe gukora akazi kabo neza no kwegera buri gihe abo bayobora, bakabaha ubumenyi utandukanye, bubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe, nk’uko babihuguwe mu mahugurwa bari bamazemo iminsi basoje kuri uyu wa Gatanu tariki 21/3/2014.
SP Emmanuel Hitayezu, wari uhagarariye abahuguwe usanzwe anakuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko amasomo bahawe azabafasha kuzuza neza inshingano zabo. Yakomeje avuga ko kubera ubumenyi bavanye muri ayo mahugurwa, nta kabuza bazatanga musaruro mu byo bakora, akaba yanifuje ko hajya habaho amahugurwa nk’ayo ahoraho.

DIGP Dan Munyuza, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa , asoza ayo mahugurwa yari amaze iminsi itanu, yasabye abapolisi baba abahuguwe n’abandi, kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo, kuko iyo bitabaye gutyo, bigira ingaruka mbi kuri bo, ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.
Ikindi yabasabye ni uguca ukubiri n’ingeso mbi ya ruswa kuko idakwiye umupolisi w’u Rwanda n’umunyarwanda w’inyangamugayo.
Yakomeje avuga ko igipolisi cyifuzwa ari icy’umwuga, aho abagize uru rwego rw’umutekano, bagomba kurangwa mbere na mbere n’imyitwarire myiza. Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa akaba kandi yasabye abapolisi gukorana cyane n’abaturage kuko ubufatanye nk’ubu butuma habaho gukumira ibyaha.
Abarangije ayo mahugurwa bize amasomo atandukanye ariyo: inshingano z’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi n’uburyo ibitabo bitandukanye bikoreshwa n’uko bibikwa, amategeko yihariye ahana ibyaha, uburenganzira bwa muntu, uburyo bwo gukora iperereza ryimbitse, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, uburyo bwo kurinda ahabereye ibyaha, uburyo bwo kubaza abakekwaho gukora ibyaha n’andi.
Emmanuel Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
please, umuntu ushaka kujya muri police aca muzihe nzira
mudadize ubwenge kuko akazi kanyu kadufitiye akamaro kanini cyane mugukumira ibyaha kando n’umubano mwiza mufitanye n’abaturage ugumeho.
kwigisha ni uguhozaho kandi aba bapolisi bacu turabashimira kubyo batugejejeho kuko nk;ibijyanye n;umutekanoho turabashima