Hasohotse igitabo cyigisha abahungu n’abagabo kubaha no kuzuzanya n’abakobwa n’abagore
Imiryango Interpeace na RWAMREC ishyigikiwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), yanditse igitabo cyigisha abahungu n’abagabo kubaha no kuzuzanya na bashiki babo cyangwa abo bashakanye, kuko ngo ari ko kuba abagabo nyabo(positive masculinity).

Mu masomo akubiye muri icyo gitabo kizifashishwa n’abafashamyumvire bashinzwe kwigisha ingo kubana neza, hakubiyemo uburyo bwo gutandukanya igitsina n’uburinganire (Sex and Gender), amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe no kwirinda ubusinzi.
Harimo n’uburyo bwo kuringaniza ububasha mu rugo (butihariwe n’abagabo cyangwa abahungu gusa), kuba umubyeyi nyawe, gucunga umujinya no kumenya uburyo abo mu rugo bubahana, ndetse n’uburyo umugabo yita ku bo mu rugo rwe.

Ni igitabo kandi cyigisha inzego z’imikurire y’umwana kuva agisamwa kugeza na we yakuze yabaye umubyeyi, amafunguro akeneye n’uburyo ayafata, hamwe n’uko umuntu agomba kubwirwa no kwitabwaho kugira ngo bimuhe imitekerereze myiza.
Umuyobozi w’Umuryango Interpeace uharanira amahoro, Frank Kayitare, avuga ko igituma uburinganire n’ubwuzuzanye bitagerwaho ari uko abagabo bamwe badaha umwanya abo bashakanye, bagakomeza kubika mu mutima ibyo bababwira, bakazajya kubivuga byabaye byinshi, bigasandara cyangwa bagatangira kurwana.

Iki gitabo kandi kizigishwa abari mu bigo ngororamuco no mu magororero (gereza), kugira ngo abafungiwemo bazatahe bamenya kubana neza n’abo mu miryango yabo.
Kayitare yagize ati "Dutegura n’abadamu kugira ngo umugabo naza avuye kugororwa atazamubwira ati ’n’ubundi wari umaze igihe udahari, usanze nta cyo twabaye’, kuko hari abagabo baza mu rugo bakananirwa kuhaba, agahita agenda cyangwa agakubita umugore, akongera gufungwa."
Umuyobozi wa gahunda z’Umuryango RWAMREC uteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, Ilaria Buscaglia, avuga ko umugabo nyawe ari uwita ku be, akabahahira, akabagaburira, umugabo ushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye n’uwo bashakanye, umugabo wihangana kandi ugira imbabazi.

Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no kurengera Umwana, Aline Umutoni, avuga ko kuba umugabo nyawe(positive masculinity) ari byo shingiro ry’Umuryango utekanye.


Ohereza igitekerezo
|