Hashyizweho itsinda rizagenzura imipaka hagati ya Congo n’ibihugu bituranye

Abasirikare bakuru 24 bo mu bihugu bihuriye mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL) nibo bemejwe ko bazakora ubugenzuzi ku mipaka ihuza Congo n’ibihugu biyikikije birimo u Rwanda, Uganda n’Uburundi biregwa gutera inkunga abarwanya Leta ya Congo.

Iri tsinda rizayoborwa na Brig Gen Muhezi wo muri Uganda ryashyizweho kuri uyu wa gatanu tariki 14/09/2012 mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Saa kumi n’ebyiri zirenga nibwo abaminisitiri b’ingabo, abagaba b’ingabo, ubunyamabanga bwa ICGRL hamwe n’ubuyobozi bwa MONUSCO bwahuye n’itangazamakuru rya Congo n’u Rwanda baritangariza ko hashyizweho itsinda rizagenzura imipaka Congo ihana n’ibihugu biyikikije.

Iri tsinda rigizwe n’abasirikare batatu b’u Rwanda na batatu ba Congo ibindi bihugu bigize umuryango wa ICGRL bigatanga abasirikare babiri.

Minisitiri w’ingabo wa Uganda, Kiyonga, yatangaje ko ishyirwaho ry’izi ngabo ari intambwe nziza mu gukuraho urwicyekwe ku bihugu bikikije Congo.

Ikindi nuko hateganyijwe kuzashyirwaho ingabo zidafite aho zibogamiye zizakora akazi ko guhagarika imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo abazayirengaho bakazarwanywa.

Umusirikare wa Uganda uyoboye itsinda rizagenzura imipaka ahabwa igitambaro cy'amahoro.
Umusirikare wa Uganda uyoboye itsinda rizagenzura imipaka ahabwa igitambaro cy’amahoro.

Haba ku ruhande rwa Congo hamwe n’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari bavuga ko batataye igihe mu biganiro byatangiye mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka bategura uburyo bashyiraho iri tsinda rizagenzura imipaka kuko bizakuraho urwicyekwe hagati y’ibihugu bikikije Congo.

Nubwo Congo igaragaza ko ishaka gucyemura ikibazo cy’imitwe iyirwanya hakoresheje ingabo mpuzamahanga, bishobora kuyigora mu gihe itumvikanye n’abayirwanya cyane ko iri tsinda ritagamije kurwana.

Ingabo zidafite aho zibogamiye nazo zikazahagarara hagati y’abarwanya aho kubarwanya, bigaragaza ko Congo isabwa gucyemura ikibazo cy’imitwe iyirwanya.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda , Brig Gen Joseph Nzabamwiza, avuga ko iki gikorwa ari kiza ku bihugu byo mu karere cyane cyane mu kwicyemurira ibibazo.

Avuga ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bizagenzura imipaka bizafasha akarere kwicyemurira ibibazo kurusha uko byacyemurwa n’abanyamahanga.

Abaminisitiri b'ingabo b'umuryango wa ICGRL bemeye ko hashyirwaho iri tsinda rigenzura imipaka Congo ihana n'u Rwanda, Uganda n'u Burundi.
Abaminisitiri b’ingabo b’umuryango wa ICGRL bemeye ko hashyirwaho iri tsinda rigenzura imipaka Congo ihana n’u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Iki gikorwa gishyigikiwe n’umuryango wabibumbye, umuryango w’ubumwe bwa Afurika ndetse n’imiryango ikorera mu karere ariko mu mezi atatu ya mbere y’ibikorwa by’iri tsinda ryashyizweho abasirikare bazakoresha ubushobozi bahabwa n’ibihugu baturukamo.

MUNISCO yo izakomeza gukora ubugenzuzi usanzwe ukora ndetse izafasha iri tsinda gutegura ibikorwa kugira ngo bigerweho neza. Iki ni kimwe mu bikorwa ibihugu byo mu karere byikoreye bidateze amaboko imiryango mpuzamahanga nk’uko byari bisanzwe.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Vraiment Kigali Today muri itangaza makuru rijyanye n’igihe. Mukomereze aha abanyarwanda twese tunyuzwe na services murimo kuduha. May God the Almighty bless your thoughts.

Richard BADACOKA yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ikimwaro kuri UN na monusco !! Icyonzi nuko bakunda RDC But, banga abanyekongo urunuka. ntamahoro babifuriza. congo nireke kwishyiramo abaturanyi bayo umwanzi wabo ni Rugigana!! Icyampa ngo gahunda akarere kihaye igerweho RDC ibone amahoro rugigana yimyize imoso! God bless Rwanda!!

Brian yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka