Hashyizweho ingamba 14 zikarishye zigamije guhangana n’impanuka za hato na hato
Impanuka zigera kuri enye zibaye mu gihe kitageze mu kwezi zigahitana abagera kuri 40, byatumye inzego za Leta zifata ingamba zikarishye zo kwirinda ko impanuka zimaze iminsi ziba zakongera.
Mu nama yahuje Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) kuri uyu wa mbere tariki 11/8/2014 hafashwe ingamba zikurikira:
Kwihutisha ivugururwa ry’amategeko agenga imihanda n’imitwarire y’abagenzi, gushyiraho no kongera dodane n’ibyapa ahabera impanuka nyinshi mu gihugu, gufatira impushya z’abakoze amakosa yateye impanuka.
Gushyira ibyuma bicunga umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’izindi modoka ziremereye, kongera ingufu mu bugenzuzi bw’ubuziranenge ku modoka, kongera inyigisho mu guhindura imyitwarire y’abashoferi, abagenzi n’abandi bose bakoresha umuhanda.
Kongera ibihano gukuba kugera ku nshuro icyenda hagamijwe kugenzura umutekano wo mu muhanda, gushyiraho ingamba zo guhagarika imodoka zifite ibitwarisho byahinduriwe umwanya bigashyirwa ku rundi ruhande, kongera umubare w’abapolisi no gushyiramo ingufu mu mutekano wo mu muhanda.
Gushyiraho ubufatanye hagati y’abafite uruhare ari amashyirahamwe y’abatwara abantu, RURA, MINALOC, MININTER, Polisi n’abandi, gushyiraho amasaha ntarengwa umushoferi atagomba kurenza mu kazi kuko byagaragaye ko abeshi mu bateza impanuka baba bananiwe.
Hari kandi gushyiraho aho imodoka igomba kuruhukira cyangwa guparika akanya gato mu gihe imodoka ifite ikibazo, gufatira ibihano bikomeye abakoresha telefoni batwaye no kwegereza ibikoresho by’ubutabazi mu ntara ahabaye impanuka kugira ngo batabarwe.

Muri iyi nama Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni, yasobanuye ko impanuka zimaze iminsi ziba zitizwa umurindi n’abashoferi badafite ubumuntu bigatuma batita ku buzima bw’abo batwaye.
Yagize ati “Twasanze abashoferi bacu benshi bakora izi mpanuka babura n’ubumutu bwo kumenya agaciro k’abantu batwaye, icyo ni ikibazo gikomeye. Ikibazo kinini gishingiye ku myumvire n’imikorere y’umushoferi. Icyo ngicyo abantu bari aha bafite amashuli yigisha imodoka, abafite amakompanyi atwara abagenzi ndumva twafatanya n’inzego za Leta kugira ngo tugikemure.”
Minisitiri Musoni kandi anakangurira abagenzi kutihanganira ko umushoferi abashyira ku muvuduko ukabije cyangwa akavugira kuri telefoni ntibagire icyo babikoraho kandi hari amategeko abarengera ntibanayifashishe.
Abayobora ibigo bitwara abagenzi n’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda nabo bemeye uruhare rwabo mu kudohoka mu kurinda umutekano, batangaza ko bababajwe n’ubuzima bwagendeye muri izi mpanuka ariko biyemeza no kugira icyo bahindura, nk’uko byatangajwe na Col. Dodo uyobora koperative itwara abagenzi yitwa RFTC.
Ati “Umuntu utwara abagenzi kibaye nk’icyemezo cyafatwa icyo nabasaba nta mushoferi n’umwe wemewe gutwara telefoni afite abagenzi ngira ngo icyo nacyo mwagishyiramo ingufu zirenze kurusha ibindi bintu byose. Ikindi kuri twe dufite za kampani zitwara abagenzi ni ugukaza imbaraga ku bantu bacu, kuri polisi namwe abayobozi, kuko bitavuye kuri twebwe ntacyo twageraho”.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
izi9 ngmamba zikurikizwe maze impanuka za hato na hato ziveho kuko ziri gutwara abantu n’ibyabo