Hashyizweho ikoranabuhanga ryo gusura ingoro ndangamurage umuntu atazigezeho

Mu rwego rwo korohereza abasura ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Inteko y’Umuco yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bworohereza abasura izi ngoro, bitabaye ngombwa gukora urugendo bajya aho zubatse.

Ingoro ndangamurage ya Huye
Ingoro ndangamurage ya Huye

Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert, avuga ko byakozwe mu rwego rwo korohereza abasura izi ngoro, no kubafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda batavuye aho bari.

Ati “Ni uburyo bushya Inteko y’Umuco ifatanyije n’ikigo cy’ikoranabuhanga Google ishami ryacyo ryita ku muco n’umurage, ryitwa Google Art”.

Amb. Masozera avuga ko kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byo gusura ingoro ndangamurage z’u Rwanda rugeze kuri 80%.

Ati "Ni gahunda turimo dukora ikaba igeze kuri 80%, umuntu ukeneye gusura ingoro ndangamurage ajya kuri Google Art agahitamo ingoro ashaka gusura, akabona agace gatoya yakenera kureba ibirenzeho, ikoranabuhanga rikamwereka ikiguzi agomba kwishyura, yakwishyura rikamuha uburenganzira bwo gusura”.

Iri koranabuhanga ngo rizafasha kandi mu kunoza ubushakashatsi ku buryo bwo gufata neza ingoro ndangamurage, ndetse no kugeza amakuru ku bashakashatsi bashya mu bijyanye n’umurage w’u Rwanda.

Amb Masozera asanga iri koranabuhanga rizafasha kongera umubare w’abasura Ingoro Ndangamurage, kuko bitazaba bisaba ikiguzi cyo gutega indege cyangwa imodoka ngo umuntu agere aho zubatse.

Mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zisurwa n’abagera ku bihumbi 400 ku mwaka, biganjemo Abanyarwanda ku kigero cya 70%. Ikiguzi cyo gusura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda ku Munyarwanda ni 700Frw ku mwana na 1500Frw ku muntu mukuru. Umunyamahanga utaba mu Rwanda ni 6000Frw naho ku munyamahanga uba mu Rwanda ni 5000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka