Hashyizweho ikigo kizajya gisabirwamo Visa z’u Bubiligi

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko guhera tariki ya 15 Mutarama 2019, abashaka Visa zibemerera kujya mu Bubiligi no mu bihugu bikoresha Visa Schengen bazajya bazisabira mu kigo gishya kibishinzwe kitwa “Belgium Visa Center Application”.

Ikirango cy'ikigo kizajya gisabirwamo visa za schengen
Ikirango cy’ikigo kizajya gisabirwamo visa za schengen

Iki kigo kizajya kiyoborwa na kompanyi yitwa “VFS Global”, ari na yo yonyine yagiranye amasezerano na Ambasade y’Ububiligi.

Izi mpinduka zibaye mu rwego rwo korohereza abasabaga visa, ndetse no kugabanya umubare w’abasabiraga visa muri Ambasade kuko bari bamaze kuba benshi.

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Benoit Ryelandt avuga ko umubare w’abasaba visa zerekeza mu bihugu 19 bikorana na Visa Schengen wikubye inshuro hafi ebyiri mu myaka itanu ishize.

Agira ati ”Mu myaka itanu ishize, umubare w’abasaba visa wikubye hafi kabiri. Kubera iyo mpamvu, twahuye n’imbogamizi mu bijyanye n’imikorere ndetse n’ibarurishamibare. Ni yo mpamvu abayobozi bafashe umwanzuro ko kugira ngo izo mbogamizi ziveho, ari uko iyi gahunda yakurwa muri Ambasade”.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2013 abasabye visa bari 5000, naho mu mwaka ushize wa 2018 bakaba bari bageze ku 9500.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda Benoit Ryelandt
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Benoit Ryelandt

Ambasaderi Benoit Ryelandt ariko avuga ko iki kigo kizajya cyakira amadosiye y’abasaba visa kinayakurikirane, ariko ko gusuzuma no kwemeza abemererwa visa bizakomeza gukorwa na Ambasade.

Ati” Nta mpinduka zizagaragara mu byagenderwagaho mu gusaba visa. Icyo iki kigo kizakora mu by’ukuri ni iki? Mbere na mbere ni ugukusanya ibyangombwa by’abasaba visa. Ibikenerwa byose kugira ngo dosiye isaba visa ibe yuzuye. Ariko gahunda yo kugenzura no kwemerera umuntu visa, byo bizakomeza kuba mu nshingano zacu”.

Ambasaderi Ryelandt kandi avuga ko iyi gahunda atari umwihariko w’u Rwanda gusa, kuko bizakorwa no mu bindi bihugu.

Yongeraho ko ubu buryo buzanatuma abakozi ba Ambasade bajyaga bamara umwanya munini bakira banagenzura ko ibyangombwa by’abasaba visa byuzuye, babasha gukora indi mirimo, harimo no kubona umwanya uhagije wo gusuzuma no gufata umwanzuro ku bemererwa visa.

Umuyobozi wa VFS Global muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara Hariprasad Viswanathan, avuga ko iyi kompanyi yiteguye korohereza abasaba visa zibemerera kujya mu Bubiligi no mu bindi bihugu bikoresha visa Schengen, kuko ifite abakozi bumva kandi bakoresha indimi zose zikoreshwa mu Rwanda, kandi bakaba barabiherewe amahugurwa.

Ati ”Ubu ni bwo buryo buzaba bworohereza abasaba visa kuko abakozi hano bumva indimi zose zikoreshwa mu Rwanda, kandi twabahaye n’amahugurwa ku birebana no kwakira abashaka ibyangombwa by’ingendo.”

Iyi kompanyi kugeza ubu ikorera mu bihugu 62 ku isi yose, muri serivisi zo gufasha abashaka visa zibemerera kujya mu bihugu binyuranye.

Mu bantu 9500 basabye visa zibemerera kujya mu Bubiligi no mu bihugu bikoresha visa Schengen mu mwaka ushize wa 2018, abangana na 85% barazemerewe.

Muri iki kigo kizajya gifasha abantu kubona visa, hazaba harimo ishami rya banki bashobora kwishyuriraho, umurongo wa telefoni umuntu ashobora guhamagaraho asaba ibisobanuro, ndetse n’ubundi buryo bwarushaho korohereza abasaba visa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva barimo kwivuga ibigwi kuburyo umuntu utazi uko ambassades zikorana na VFS yakwibwirako ari inkuru nziza.
Nkanjye watse visa nyuze muri VFS global inshuro zirenze imwe nakwifuza ko izo service ziguma kuri Ambassade y’ ababirigi.
(1) VFS Global desk staff are mostly incompetent. Mushobora kujya impaka rukabura gica banga cyangwa basaba document runaka ushaka kwinjiza muri dossier yawe.
(2) ambassade ya belgique isanzwe itwara iminsi mwinshi cyane mugusuzuma visa cyane cyane Iyo ari ubwa mbere waka visa ya schengen ( bishobora kugera kuri 7 weeks) dore ko dossiers zoherezwa mububirigi mu gihe badashoboye kuguha igisubizo muminsi 7. Gukoresha VFS global bivuze ko yaziyongeraho indi minsi kuko ari indi processing layer yiyongeyeho. ( VFS izajya yakira dossier iyijyane kuri ambassade, ambassade nifata decision iyoheze kuri VFS global)
(3) VFS Global means more money! Izi services ambassade yakuye kubakozi bayo ikaziha iyi company ntabwo ari ambassade izajya izishyurira ahubwo nuwaka visa kuko hejuru ya 60 euros ya visa ugiye kujya wongeraho 20 euros. Ahubwo badohoye kuko ahandi nko muri Uganda baka 30 euros. Reba nawe gutanga application kuri soras ngo bayikujyanire muri merero 200 kuri ambassade ukishyura 21500!

Ngaho nguko!

Karera yanditse ku itariki ya: 11-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka