Hashyizweho igihembo cya Miliyoni 25 Frw ku mushinga w’urubyiruko uzahiga iyindi

Ku nshuro ya 10, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n’abandi bafatanyabikorwa, yateguye amarushanwa ya ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko aho umushinga uzahiga indi ku rwego rw’igihugu uzegukana miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tetero Solange, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’urubyiruko muri MYCULTURE avuga ko aya marushanwa azwi ku izina rya YouthConnekt Awards ategurwa hagamijwe gushyikira ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko.

Ati “kuva muri 2012, buri mwaka Minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano n’abafatanyabikorwa bategura amarushanwa ya ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko hagamijwe kubongerera ubumenyi mu gutegura no gucunga neza imishinga yabo, ndetse ihiga indi igahabwa igishoro cy’amafaranga mu rwego rwo gufasha ba nyirayo kuyagura ngo irusheho kubateza imbere ndetse n’aho batuye, ari nako bahangira imirimo urundi rubyiruko”.

Bimwe mu byo ushaka kwitabira aya marushanwa agomba kuba yujuje harimo kuba ari umunyarwanda uri hagati y’imyaka 16 na 30; kuba afite umushinga umaze nibura amezi atandatu ukora; kuba ushobora kwaguka kandi utanga akazi ku bantu benshi; kuba umushinga ufite ibyangombwa no kuba atarahembwe mu bantu bane ba mbere mu myaka yabanje.

Imishinga ihatana igabanyije mu byiciro bine ari byo: Ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya umusaruro ubikomokaho; ikoranabuhanga; kongerera agaciro ibyo bakora (Manufacturing) ndetse no gutanga serivisi zinyuranye nk’ubukerarugendo, kwakira abantu, ubukorikori n’izindi.

Bamwe mu begukanye ibihembo bya YouthConnekt mu bihe bishize
Bamwe mu begukanye ibihembo bya YouthConnekt mu bihe bishize

Muri aya marushanwa azahera ku rwego rw’akarere hazahembwa ba rwiyemezamirimo bane bahiga abandi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, naho ku rwego rw’Igihugu hahembwe abasaga 100.

Abafite ubumuga bahawe umwihariko

Tetero akomeza avuga ko n’ubwo ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite ubumuga bemerewe guhatana mu marushanwa ya YouthConnekt Awards kuva yatangira, uyu mwaka bashyiriweho akarusho.

“Uyu mwaka ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite ubumuga bitaweho by’umwihariko. N’ubwo badahejwe guhatana n’abandi ba rwiyemezamirimo badafite ubumuga, bashyiriweho irushanwa ryabo ryihariye rizitabirwa n’abafite ubumuga gusa, hakazahembwa umushinga umwe uhiga indi muri buri karere,” Tetero.

Uretse ibihembo by’amafaranga bizahabwa ba rwiyemezamirimo bahize abandi, abazatsinda ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali bose bazajya mu mwiherero aho bazahabwa ubumenyi ku gutegura no gucunga neza imishinga yabo, kumenyekanisha ibyo bakora, ibaruramari n’ubundi bumenyi bakenera mu kazi kabo ka buri munsi.

Kuva muri 2012, ba rwiyemezamirimo basaga 890 bamaze kunyura muri uyu mwiherero, muri bo 360 bahiga abandi bahawe igishoro cy’amafaranga mu rwego rwo kubafasha kwagura imishinga yabo. Iyi nkunga kandi yabafashije guha urundi rubyiruko 18,000 imirimo.

Biteganyijwe ko abazatsinda uyu mwaka bazamenyekana mu kuboza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza, nagiragango mbabaze igihe short listed candidates izabera kubasabye mbere??

Elias yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Muraho neza, nagiragango mbabaze igihe short listed candidates izabera kubasabye mbere??

Elias yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Ni irushanwa rimwe rikomeje muzamenyeshwa igihe amarushanwa azabera ku rwego rw’akarere mu minsi mike iri imbere.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka