Hashinzwe “Fondation Yolande Mukagasana” ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Yolande Mukagasana ndetse n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze fondasiyo yitwa “Fondation Yolande Mukagasana” ifite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bitandukanye bijyanye n’amateka ya Jenoside, byaba binyuze mu ndirimbo, ikinamico ndetse na filimi.

Yolande Mukagasana: Hashinzwe Fondasiyo yamwitiriwe kubera ibikorwa bye byo kurwanya Jenoside n'Ingengabitekerezo yayo
Yolande Mukagasana: Hashinzwe Fondasiyo yamwitiriwe kubera ibikorwa bye byo kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo

Yolande Mukagasana ari na we Muyobozi Mukuru wa Fondasiyo akaba ari n’umwe mu bayishinze, yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru biyobowe n’abasize bakoze Jenoside n’inshuti zabo. Ibi bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitwaje uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza. Twebwe nk’abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntidushobora kwihanganira abapfobya amateka y’Abanyarwanda. Iyi fondasiyo yashinzwe n’abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Ni yo mpamvu iyo Fondasiyo itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside.”

Mu zindi ntego za Fondasiyo; izakora ubwo bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ifatanya n’imiryango ndetse n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside. Izakoresha kandi ibiganiro, n’amahugurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga inyandiko, no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yolande Mukagasana yagize kandi ati “Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”

Mukagasana aha yari mu Butaliyani atanga ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Mukagasana aha yari mu Butaliyani atanga ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Fondasiyo Yolande Mukagasana ifunguye amarembo kuri buri wese yaba uwo mu gihugu cy’u Rwanda cyangwa hanze yacyo wifuza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yolande Mukagasana ni muntu ki?

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye umuryango wose wa Yolande Mukagasana, aho umugabo we ndetse n’abana bose bishwe muri Mata 1994. Kuva mu mwaka wa 1995, Yolande Mukagasana yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside. Yagenze isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda bikaba byaramuhesheje ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n’icy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

Yolande Mukagasana yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi. Ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko ayo mateka atazibagirana.

Yolande Mukagasana ati “Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ni byiza cyane ariko nabasabaga contacts za Yolande niba bishoboka

Garou ufitumugisha yanditse ku itariki ya: 16-04-2023  →  Musubize

That is good initiation but if it is possible you can give us contacts of foundation for we want to join it. Thank you

Garou ufitumugisha yanditse ku itariki ya: 16-04-2023  →  Musubize

Muraho neza. Turifuza ko mwaduha contact kugira ngo dushobore kubona uburyo twajya muri fondation. Murakoze

NTABWOBA Blandine yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Mukomere kandi mukomeze kwiyubakira igihugu.

Iyi fondasiyo natwe twifuza kwifatanya nayo mwaduha network yayo kuri iyo email

Alias AK yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Byiza cyane!!! Ni gute umuntu ya joining iyo fondation?
Murakoze

Claudia yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka