Harigwa uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’abantu benshi binjira mu Rwanda batunguranye

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) n’abafatanyabikorwa bayo bari kwiga uburyo bunoze bwo gukurikirana no gukemura ibibazo bijyanye n’abantu binjira mu Rwanda cyangwa basohoka mu kivunge kandi batunguranye.

Umwaka ushize u Rwanda rwatunguwe no kwakira Abanyarwanda barenga ibihumbi 10 bari baturutse muri Tanzania, aho bari birukanywe mu buryo butunguranye.

Leta yabyitwayemo neza ndetse n’abafatanyabikorwa barimo imiryango mpuzamahanga bikabasha gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse. Gusa habaye isomo ry’uko hakwiye kubaho uburyo bwo kwitegura mu gihe ikindi kibazo nk’iki cyakongera kuba.

Minisitiri Mukantabana ni we watangije iyi nama yari igamije gushyiraho uburyo bwo guhangana n'ibiza n'abantu benshi batunguranye.
Minisitiri Mukantabana ni we watangije iyi nama yari igamije gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ibiza n’abantu benshi batunguranye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26/2/2014, MDIMAR yahuye n’andi mashami y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bibazo by’impunzi, mu rwego rwo gushyiraho uburyo buzashobora guhangana n’ibibazo nk’ibi ndetse n’ibiza byatungurana.

Minisitiri Seraphine Mukantabana yatangaje ko nyuma y’inama hamwe n’abafatanyabikorwa bazashyiraho ikigega gishobora kuzifashishwa hagize ikiza kiba, kandi bishyirwe mu nyandiko.

Yagize ati "Ubu turasa n’abantu bavuga bati dufite ikigaga hariya dushobra gukoramo hagize igitera. Ni ukuvuga ngo ibitekerezo byose biragenda bijye hamwe bibe bibitse ahantu ku buryo twitegura buri kantu kose tukavuga tuti nihaba haje abana bangana gutya, nihaza abantu batwite, nihaza abasaza ibyo byose kandi biteganyijwe n’ibyo kubafasha biteganyijwe atari ukubanza gushwiragira buri wese yataye umutwe."

Iyi nama yitabiriwe n'imiryango itandukanye irimo ONE UN, IOM na UN.
Iyi nama yitabiriwe n’imiryango itandukanye irimo ONE UN, IOM na UN.

Lamin Momodou Manneh, uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye (ONE UN) yatangaje ko n’ubwo u Rwanda rwakemuye ikibazo mu buryo bwihuse ubwo Abanyarwanda batahukaga ariko hakwiye kubaho uburyo bwihariye.

Ibi abihera kuba imiterere y’u Rwanda yonyine ituma haba ibiza bitandukanya biturutse ku mihindagurikire y’ikirere, ndetse n’abantu bakaba bashobora guhungira mu Rwanda cyangwa bakaruvamo bagenda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko aho kugirango tujye dutungurwa nibyo bibazo hakwiye kujyaho ikigega kizajya gifasha abo bantu kuko bidakozwe neza igihugu kizajya kigira ibibazo, gusa ntawabura gushima leta uburyo ibyitwaramo kuko izi gukemura ibibazo hakiri kare ntiwabisanga ahandi.

Munana yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

kubera uburyo igihugu cyacu ara amahoro masa business byoroshye gukora icyo ushatse ukora nabantu bagize akabazo mubihugu byiwabo bahita bamanuka berekeza mu rwanda hagakwiye kwiga uburyo byo hamenyekana uburyo abantu binjira mu rwanda, tukaba nkabiri bihugu byo biri mu Scandinavia kujyayo bisaa naho bidasoboka kubera uburyo bashka kubaka and ensure stability yabo for longtime

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka