Harigwa ahazaza h’Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bambuwe ubuhunzi
U Rwanda na Congo Brazzaville bararebera hamwe uburyo bafasha Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bambuwe uburenganzira ku buhunzi, nyuma y’aho itariki ntarengwa yo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda ishyiriwe mu bikorwa.
Abanyarwanda bagera ku bihumbi umunani bahuriranye n’iki cyemezo bari muri iki gihugu, bazahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo aho kuba, nk’uko Antoine Ruvebana, umunyamabanga nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 26/11/2013.
Yagize ati “Ni ugukora imibare tukareba, HCR niyo ibikora hamwe n’igihugu cya Congo Brazzaville, bareba bati abatazataha ni bande bakiyandikisha, abazataha batazaguma muri iki gihugu ni bande bakiyandikisha.
Iyo mibare nitumara kuyibona tuzagenda abashaka kugumayo tubahe ibyangombwa by’Ubunyarwanda bagume muri Congo Brazzaville ari Abanyarwanda bari muri Diaspora.”
Ruvebana wari uhagarariye u Rwanda mu nama ya kabiri yari ihuje ibi bihugu byombi n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), yatangaje ko abazemera kugaruka mu Rwanda bazakirwa naho abazemera gufata ubyangombwa by’Ubunyarwanda bagumayo.
Chantal Meryse Apoyolo, umunyamabanga muri Minisiteri ya Brazzaville yita ku mpunzi, yatangaje ko iyi nama ari umwe mu miti ishimangira ubucuti bw’ibihugu byombi, kandi ikaba ifitiye akamaro impunzi zose.
Muri Congo Brazzaville hari hasanzwe haba Abanyarwanda bahahungiye kuva mu 1959 na 1994, bose bakaba baraje kwakwa uburenganzira ku buhunzi tariki 30/6/2013.
Iki gihugu kiri mu bya mbere byashyize mu bikorwa ibyemejwe na UN byo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda. Ibizava muri iyi nama y’iminsi biri bizashyikirizwa inama z’amabinisitiri mu bihugu byombi nabo babyemeze.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|