Harifuzwa ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo kurwanya ruswa yakwiyongera
Mu nama ihuje abadepite bagize ihuriro rishinzwe kurwanya ruswa mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (APNAC), iteraniye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 28/06/2013, hatangiwe igitekerezo cy’uko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bigamije kurwanya ruswa yakongerwa.
Ibi bigakorwa mu rwego rwo kongerera imbaraga n’ubushobozi inzego zose zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bigize EAC, nk’uko byatangajwe na Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo, Perezida wa Sena, ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro.
Ni kenshi hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zo kurandura ruswa mu Rwanda, ariko ugasanga inzego zibishinzwe zidashobora kugira aho zigeza kubera ikibazo cy’amikoro.
Leta nayo ntiyobewe icyo kibazo igasaba abadepite gukoresha ubushobozi bafite bagatora itegeko ryongerera ubushobozi ibikorwa birwanya ruswa, kugira ngo izo nzego zibashe kugendera ku muvuduko umwe n’abarya ruswa, nk’uko Senateri Ntawukuriryayo yabitangaje.
Yagize ati: “Nta n’icyo byaba bitwaye muri iyi mana murushijeho gukora ubuvugizi kugira ngo ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo kurwanya ruswa yongerwe haba mu gihugu cyacu ndetse no mu bindi bihugu.
Aha ndavuga ko n’abagize inteko ishinga amategeko yacu bitabiriye iyi nama, nta pfunwe bagombye kuba bagira bageneye amafaranga yo gukora imirimo ishami rya APNAC hano mu Rwanda rikajya rigaragara mu ngengo y’imari y’igihugu cyacu.”
Ibyo Senateri abishingira ko mu gihe habayeho kongera ubumenyi n’ubushobozi inzego zose zibishinzwe, byaba imwe mu nzira yo kurushaho kurwanya ruswa. Avuga ko kandi nk’abadepite bakwiye gukurikirana niba ingengo y’imari ya Leta ikoreshwa mu bikorwa bizamura umuturage.
Abagize ihuriro rya APNAC nabo bemeza ko bahura n’icyo kibazo cy’ubushobozi, kuko abarikoreramo bose ari abakorerabushake, nk’uko byatangajwe na Depite Marie Claire Mukasine.
Ati: “Ikindi cyagiye kitubera imbogamizi ni ukubona uburyo buhagije bwo gukora mu bijyanye n’ingengo y’imari ariko icyo twishimira ni uko nk’urwego rw’intego ishinga amategeko rubona umumaro w’iri huriro.
Riri mu mategeko atugenga riteganya ko ishobora guhabwa ingengo y’imari ariko twifuza ko yiyongera kugira ngo dushobore gukora akazi karushijeho ako dukora uyu munsi.”
Iyi nama y’iminsi itatu ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira uruhare rw’abagize inteko ishinga amategeko mu kurwanya ruswa.”
Ihuriwemo n’abagize intego zishinga amategeko bo mu bihugu bigize aka karere. Hanatumiwe indorerezi ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Sudani y’Amajyepfo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|