Harifuzwa ko imishahara n’andi mafaranga y’abishwe muri Jenoside yahabwa ababo

Hambere aha, inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu zashyizeho komisiyo yo kwita ku kibazo cy’irangiza ry’imanza za Gacaca, hagamijwe kureba uko iki kibazo cyifashe mu gihugu ndetse no gutanga inzira y’uburyo cyakemuka.

Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi mukuru wa Ibuka mu Rwanda, avuga ko mu nzira yo gukemura ibi bibazo bya Gacaca, hari ibindi bibazo bifitwe n’abacitse ku icumu iyi komisiyo yagaragaje. Muri byo harimo amafaranga y’abazize Jenoside yasigaye mu mabanki.

Dr. Dusingizemungu ati “hari amafaranga atandukanye ababyeyi bacu ndetse n’abavandimwe bacu bishwe muri Jenoside bari barabikije mu mabanki anyuranye yo mu gihugu. Amenshi muri ayo mafaranga aracyari mu mabanki.”

Ubundi, ngo amategeko yemeza ko iyo konti zidakoreshwa hagashira imyaka itanu, ayo mafaranga ashyikirizwa Banki Nkuru y’Igihugu. Nyamara hari abacitse ku icumu batari banazi ko ababyeyi ndetse n’abavandimwe babo bari bafite amafaranga mu mabanki.

Dr. Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA.
Dr. Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA.

Ku bw’ibyo rero, Dr. Dusingizemungu ati “Nagira ngo nkangurire abantu bose bakeka ko ababyeyi babo bari bafite amafaranga mu mabanki, gutanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi no ku miryango itandukanye kugira ngo ayo mafaranga azakorerwe ubuvugizi.”

Uretse amafaranga yasizwe mu mabanki, ngo hari n’amafaranga ari mu kigo RSSB kitwaga Caisse Sociale du Rwanda, ndetse n’imishahara yo mu kwezi kwa Mata 1994, akwiye kuzagarukira abana cyangwa abavandimwe b’abishwe muri Jenoside.

Dr. Dusingizemungu kandi ati “Twibaza yuko ayo mafaranga abonetse, n’ibibazo by’abacitse ku icumu bagifite intege nkeya wenda byagira uko bikemuka. Wenda yagenda anashyirwa mu kigega cy’indishyi, akagenda yunganira mu bikorwa bifasha abacitse ku icumu kuko FARG yonyine, mu bushobozi ihabwa na Leta, itabasha kubikemurira rimwe byose.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gitekerezo ni cyo rwose, nagitanze muri 2009 ubwo twari mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, twibuka abaguye muri Nyungwe.Iki gikorwa cyari cyateguwe na APD(Action for Peace and Sustainbale development)

Karangwa Anaclet yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka