Harifuzwa ko igenamigambi rya za Minisiteri ryasubiza ibibazo by’umuturage

Umuryango Nyarwanda ugamije kurwanya Jenoside (NAR), uratangaza ko kugira ngo igenamigambi rya za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho bisubize ibibazo by’umuturage, rigomba guhuzwa n’igenamigambi ryo ku rwego rwegereye uwo muturage.

Abahuguwe
Abahuguwe

Byatangarijwe mu biganiro byahawe abashinzwe igenamigambi muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, n’abakozi b’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, aho bagaragarijwe icyuho kikiri mu mikorere n’imikoranire y’izo nzego n’inzego z’ibanze.

Umuyobozi wa (NAR) Mahoro Eric avuga ko ubushakashatsi bakoze basanze ubushobozi bw’abayobozi b’inzego z’ibanze, bufite ibibazo binyuranye birimo no kuba zidakorana neza n’inzego zo hejuru ku bijyanye n’igenamigambi.

Avuga ko kumanura igenamigambi ku rwego rwa za Minisiteri rigahuzwa n’iryo ku rwego rw’ibanze, ari kimwe mu byakemura ibibazo abaturage bagenda bagaragaza ko bakeneye gukemurirwa.

Agira ati: “Nko ku bijyanye no kwimura abaturage ku nyungu rusange no kunganira abatishoboye, ntabwo byakemuka neza ku buryo bwihuse hatabayeho ko za nzego zegereye abaturage no ku rwego rw’Igihugu zikorana neza, ni ngombwa gusesengura ibyo badahuza, kuko umuturage icyo yifuza ku muyobozi ni ukumfasha ngo ibyo agenerwa n’uruhare rwe bimwihutishe mu iterambere”.

Igenamigambi rinoze niryo ryasubiza ibibazo by’abaturage
Paul Gakumba umwe mu batanze amasomo y’iminsi itatu, avuga ko batanze amahugurwa ku miyoborere, igenamigambi rijyanye n’ibyifuzo by’abaturage, no gukurikirana uko ibyashyizwe mu bikorwa bikurikiranwa.

Ku kijyanye no gutanga inyishyu ikwiye nka bumwe mu buryo bukunze gutuma abaturage batishimira igenamigambi, Gakumba avuga ko bibanze ku kugaragaza uko hakorwa igenamigambi rinoze kandi risubiza ibyifuzo by’abaturage.

Agira ati, “Ku bijyanye n’imicungire twabasabye kureba niba amafaranga ahari akoreshwa neza, niba koko asubiza ibyifuzo by’abaturage, niba inzego zaba zikorana uko bikwiye kuko nibyo byagaragaye ko bikorwa nabi”.

Gakumba avuga ko umuntu utegura igenamigambi aba afite amakuru ahagije ajyanye n’abo aritegurira, ariko imikorere n’imikoranire ku nzego zose ikaba ikeneye gushyirwamo imbaraga ngo bisubize ibibazo by’abaturage.

Agira ati, “Abakora igenamigambi n’abarikurikirana bakoranye nicyo gisubizo kirambye kugira ngo umuturage n’ubuyobozi babe bafite amakuru amwe mu gusubiza ikibazo cyaba cyavutse, igenamigambi ni nk’umubiri w’umuntu iyo igice kimwe cyawo kigize ikibazo umubiri wose ugira ikibazo”.

Umuyobozi wungirije w’ushinzwe amahugurwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amahugurwa (RMI) Nshimyumuremyi Vincent De Paul avuga ko amahugurwa yarimo inzego za Minisiteri, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’ibigo bya Leta.

Avuga ko izo nzego zifite aho zihuriye n’icyuho cyagaragajwe n’ubushakashatsi bwa (NAR) ko imikorere n’imikoranire idahagaze neza kugira ngo hahuze ibikorwa by’inzego zo hejuru za Minisiteri, n’inzego z’ibanze.

Agira ati, “Icyuho cyane kiri mu buryo bwo guhuza ibikorwa bitagenda neza ku rwego rwa za minisiteri n’abagenerwabikorwa, ntibihure neza ku guhuza amakuru no kutagira ubumenyi buhagije”.

Avuga ko basanze hari ibikwiye gukosorwa ku mikoranire myiza, hakavaho uburyo bwo kwitwa ko ikintu cyakozwe mu buryo bumenyerewe, ahubwo hakaba guhatana ngo ibijyanye n’igenamigambi bigirire neza abaturage.

Ku kijyanye no kohereza amafaranga ku nzego zo hasi, avuga ko uburyo bwo gusaranganya ayo mafaranga bikwiye gushyirwamo izindi mbaraga amenshi akagera hasi mu baturage ahari abaturage bakeneye ibyo bikorwa.

Abahuguwe bagiye kwikubita agashyi

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Assia Ingabire Peace avuga ko, nibura bamaze kwakira ibitekerezo by’abaturage bisaga ibihumbi 10 mu igenamigambi ry’imyaka itatu.

Avuga ko agiye kurushaho kunoza igenamigambi ribereye umuturage, no kugaragariza umuturage uko igitekerezo cye cyakiriwe mu igenamigambi rimubereye.
Agira ati, “Muri bya bitekerezo byinshi umuturage yatanze tureba igishobora kujya mu igenamigambi hakurikijwe umurongo Igihugu cyihaye, ariko hakenewe guhuza intego kugia ngo habeho impinduka ku muturage, ntabwo habaho guhuza ibikorwa kuri za Minisiteri usize urwego rw’Akarere”.

Dr. Emmanuel Ndagijimana ukora miri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, avuga ko basanze abakozi b’inzego z’ibanze iyo batanze amakuru adahagaze neza, bituma n’inzego zo hejuru zikora nabi bityo ko habaho uburyo bwo gufasha izo nzego gutegura amakuru ajyanye n’akenewe mu nzego zo hejuru.

Agira ati, “Dusanga uburyo buhari bukwiye gusaranganywa ngo abo bakozi babashe gutanga ibikenewe n’inzego zo hejuru”.

Avuga ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikunze gutungwa agatoki kuko ahanini nta genamigambi ryakorwa ritemejwe na Minecofine, cyangwa ngo hasohoke amafaranga iyo Minisitiri itabyemeje.

Avuga ko hakunze kubaho amakosa yakozwe mu nzego z’ibanze kubera gutanga amakuru atuzuye ku bijyanye no gutanga amafaranga akenewe mu mushinga runaka, bikitirirwa Ministeri ko yarangaye.

Agira ati, “Usanga abantu bamwe bavuga ngo umushinga wizwe nabi niyo mpamvu watinze kurangira, ariko iyo igice kimwe cy’umushinga kirimo amakosa usanga bitana ba mwana, umuntu ushinja minecofine aba yibagiwe uruhare rwe mu gutanga amakuru atuzuye, kandi byose biterwa na bimwe umuyobozi asabwa byinshi birenze ubushobozi bwe”.

Dr. Ndagijimana asanga hakwiye kubaho isaranganya ry’ubushobozi kugira ngo abayobozi b’inzego z’ibanze babashe kunoza ibyo basabwa bityo imihigo igamije guteza imbere umuturage igerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka