Hari uturere twananiwe gushyiraho imihigo n’igenamigambi bihamye
Hari uturere twaranzwe no guhiga imihigo idafatika mu gihe utundi twananiwe gukora iganamigambi rihamye; nk’uko bigaragara muri raporo y’abari bashinzwe gukora igenzura ku mihigo mu turere.
Nubwo uko umwaka utashye hagaragara intambwe mu mitegurire y’imihigo, ibibazo bijyanye nayo nabyo ntibibura, hakabamo n’ibikomeye bikenera ubugororangingo; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni.
Muri ibyo bibazo harimo uturere tutarabasha kumva akamaro k’imihigo n’utundi tutaragira ubushobozi bwo kwishyiriraho igenamigambi rinoze, hakiyongeraho na bamwe mu baterankunga batuzuza ibyo baba basezeraniye uturere bikadindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Minisitiri Musoni agira ati: “Hari uturere twakoze imihigo idafite icyo yahindura ku gihugu, nk’abahize korora inkwavu. Hakaba n’abandi bagifite igenamigambi rikiri hasi. Gusa hanagaragaye ikibazo cy’uko ibigo byagombaga gutanga inkunga bitabikoze”.
Nubwo nta karere cyangwa ikigo byananiwe kuzuza inshingano zabyo atunga agatoki, Minisitiri Musoni wari uyoboye inama yasuzumaga imihigo y’umwaka utaha mbere y’uko Perezida wa Repuburika ayisinyaho, yavuze ko hari n’ahakigaragara amakosa mu gucunga umutungo.
Umwe mu Baperezida Njyanama wari witabiriye iyi nama yabaye tariki 13/07/2012, mbere y’ukwezi kumwe ngo umukuru w’igihugu ayisinyeho, yavuze ko we asanga ibibazo nk’ibyo birimo kugenda bikemuka uko imyaka ishira.
Emmanuel N. Bigenimana, uyobora Njyanama y’akarere ka Ngororero, yagize ati: “Ugereranyije n’imyaka yashize ibibazo ntibikiri byinshi. Ibigaragara ubu ni ibigendeye ku bafatanyabikorwa kuko akarere ntikaba gafite ingengo y’imari ihagije”.
N’ubwo ibi bibazo bikomeza kugenda bigaragara, muri rusange Minisitiri Musoni yashimye ibyagezweho kubera iterambere. Avuga ko abakoraga ibarura bavuze ko hagaragaye impunduka zirenga 90%.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari ibidutangaza rwose uturere ntudushoboye harya Abaminisitiri biteguye guhigura nabo, icyonzicyo nuko Musoni azakorwa nisoni nubwo azi kuvuga ariko Paul ntumuzanaho utugambo my friend, ngo Nyabihu, Rubavu na Runstiro bazahigura iki bakoze bazareke abaturage bajye guhigura kuko bazi icyo bakoze abandi birirwa barwanira ibibanza mu mujyi wa Gisenyi bavanyemo ayabo bigendere iyo tugira abayobozi ubu tuba tugeze kure mu iterambere .
Yes twemera ko uturere hari ibyo tudashobora mu guhigura,arikose Abaminisitiri bo bazahigura iki kabisa ko bose ari bamwe nuyu ubanenga yizeye iki imbere ya Paul ko nawe bazamusenya akabura icyo avuga, harya na NYABIHU NA RUBAVU NABO BAZAHIGURA?AYIWEEEE amahoro amahoro.