Hari uturere tuzagwamo imvura irenze isanzwe igwa muri Gicurasi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyagaragaje ko imvura y’itumba rya 2020 izacika ahenshi mu gihugu mu byumweru bitatu biri imbere, kandi ko hari aho izaba nyinshi kurusha isanzwe igwa muri iki gihe.

Meteo Rwanda ivuga ko muri rusange imvura iteganyijwe muri uku kwezi kwa Gicurasi iri hagati ya milimetero 50 na 250, ariko ko mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera n’igice kihegereye cy’Akarere ka Gakenke, ari ho hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 201 na 250.

Mu turere dusigaye tw’Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ndetse n’Uturere twa Nyagatare n’ahenshi muri Gatsibo, igice kinini cy’Akarere ka Gasabo no mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Muhanga (hamwe na hamwe), hateganyijwe imvura ibarirwa hagati ya milimetero 151 na 200.

Muri ibi bice by’igihugu ndetse n’ahavuzwe imvura irengeje milimetero 200, ni ho Meteo Rwanda ivuga ko hazagwa imvura irengeje impuzandengo y’isanzwe ihagwa mu kwezi kwa Gicurasi uko imyaka igenda ishira.

Meteo Rwanda ivuga ko ubusanzwe ikigereranyo (mu mpuzandengo) cy’imvura isanzwe igwa mu mezi ya Gicurasi kibarirwa hagati ya milimetero 50 na 180 (bitewe n’ahantu).

Meteo Rwanda ikomeza igaragaza ko mu Turere twa Kayonza (igice kinini), Rwamagana, Nyarugenge, Kicukiro, Kamonyi, Muhanga (igice kinini), Ruhango, Nyanza (igice kimwe), Huye na Nyaruguru, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 101 na 150.

Ahasigaye mu Turere twa Kirehe, Kayonza (agace gato), Ngoma, Bugesera, Nyanza (igice kimwe) ndetse na Gisagara, ngo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 100.

Iteganyagihe rigaragaza ko imvura hafi ya yose izagwa mu byumweru bitatu bibanza by’uku kwezi kwa Gicurasi cyane cyane mu minsi 10 ya mbere.

Imvura iteganyijwe kuzacika nyuma ya tariki 20 z’uku kwezi, usibye mu bice bisanzwe bigusha imvura nyinshi by’ Iburengerazuba n’Amajyaruguru, aho iteganyijwe kuzacika nyuma ya tariki 10 Kamena 2020.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura y’itumba ituruka ku isangano ry’imiyaga ifite ubuhehere (amazi) buba bwavuye mu nyanja nini, iyo miyaga iri mu karere u Rwanda ruherereyemo ikaba irimo yerekeza mu gice cy’amajyaruguru cy’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo bita période de recurrence aho babara bakurikije ibipimo by’imvura yaguye bakamenya igihe imvura nkiyo izongera kugwira byaba biduha irihe janisha ry’ukuri ngo tumenye kubara ibihe.

Dudulia yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Urakoze cyane. Ndabona mwashyizeho ifoto ya Seminari yo ku Nyundo yo mu mwaka wa 2018. Ubwo se ni ukuvuga ko Seminari igiye kongera guterwa?
Ntabwo byaba ari guhahamura abate ubwo rugo?

Komera yanditse ku itariki ya: 3-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka