Hari uko Umunyarwanda nyawe akwiye kwitwara, kubyitirirwa gusa ntibihagije-Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko Umunyarwanda atari ubyitirirwa, byaba bishingiye ku kuvuka cyangwa igice abarizwamo ahubwo ko ari uharanira ineza y’abandi Banyarwanda, “akihesha agaciro”, akirinda kwiyoberanya no kuvuga abantu kurusha kuvuga ibintu.

Ibi perezida Kagame yabitangarije mu nama nkuru isanzwe ya 12 y’Umuryango RPF-Inkotanyi, yateranye ku cyumweru tariki ya 15/12/2013, inama abakuru b’uwo muryango bemerejemo gukomeza kwigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ imbere mu mu gihugu no hanze yacyo.

Umuyobozi wa FPR akaba na perezida wa Repubulika yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kwibona mbere na mbere nk'Abanyarwanda aho gushyira imbere ibindi buri wese aba yiyumvamo bidateza igihug imbere.
Umuyobozi wa FPR akaba na perezida wa Repubulika yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kwibona mbere na mbere nk’Abanyarwanda aho gushyira imbere ibindi buri wese aba yiyumvamo bidateza igihug imbere.

Umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame yavugiye muri iyo nama ko kwitwa Umunyarwanda gusa bidahagije, ahubwo ngo hari ikindi bakwiye kurenzaho. Yagize ati:”Kwitwa Umunyarwanda ntabwo bihagije, ahubwo ugomba kwiha agaciro, ugaharanira no kugahesha igihugu cyawe, ukaba umuntu muzima. Umunyarwanda nyawe ni uhora yibaza ngo ndubaka u Rwanda ruteye rute?”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Umunyarwanda nyawe atakagombye kwiyumva mbere na mbere nk’umuhutu, w’umututsi cyangwa umutwa. Ngo ahubwo icyo umuntu yaba aricyo cyose cyangwa se icyo yakwiyumvamo ngo byaba ari byiza igihe bibumbatiwe no kuba umuntu muzima!

Ngo buri Munyarwanda akwiye kujya yibaza umusanzu atanga mu kubaka u Rwanda ruzima kandi rwiza.
Ngo buri Munyarwanda akwiye kujya yibaza umusanzu atanga mu kubaka u Rwanda ruzima kandi rwiza.

Muri iyo nama nkuru ya FPR-Inkotanyi, perezida Kagame yageze ubwo abaza abanyamuryango bayitabiriye ati “Ndabaza, wimariye iki! Ese umariye iki abandi! Niba ubayeho ureba inyungu zawe gusa, uri ubusa!”
Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi kudacika intege mu gihe baba bazi ko baharanira inyungu rusange z’igihugu, kuko ngo buri mwaka uzana ibibazo byawo, ariko ‘kubera ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’abanyamuryango ba RPF ubwabo na RPF n’indi mitwe ya politiki, u Rwanda rwashoboye kwikura mu bibazo rwahuye nabyo mu mwaka ushize.’ Yavuze ko abarambirwa cyangwa bagateshuka kuri “politiki nzima, baba bagabanyije umutwaro”.

Inama nkuru ya FPR Inkotanyi yiyemeje gukomeza gushyigikira gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda' bakayumvisha n'abandi.
Inama nkuru ya FPR Inkotanyi yiyemeje gukomeza gushyigikira gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’ bakayumvisha n’abandi.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yeretse abayobozi b’umuryango RPF-Inkotanyi ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda irimo kugera ku bantu benshi mu gihugu, ariko ko “hakenewe imbaraga nyinshi zo kuyumvisha neza abatarayumva n’abigiza nkana”, abenshi muri bo ngo bakaba ari abari mu mahanga.

Inama nkuru y’umuryango RPF-Inkotanyi kandi yemeje ko igiye kurushaho kuzamura ikigero cy’imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu; aho kongera umusaruro w’ubuhinzi, inganda no gucunga neza imari ya Leta, ngo bizitabwaho muri gahunda y’imyaka ibiri yatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi witwa Francois Ngarambe.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka