Hari kwigwa uburyo bwo kurushaho kuzamura ireme ry’ubuvuzi bwa Gisirikare muri EAC
Abasirikare bakuru bo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bayoboye urwego rw’ubuvuzi, bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itanu, aho baje kuganira ku bijyanye n’uko ubwo buvuzi bwatera imbere.
Urwo rugendo rugamije guhana ubunararibonye mu nzego z’ubuvuzi, rwatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018, basura ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, kugira ngo birebere urwego ubuvuzi bugezeho bagire n’amasomo bahakura.
Umuyobozi w’ibyo bitaro, Col Jean Paul Bitega yavuze ko ahanini ikigamijwe ari ukugira ngo ubuvuzi mu rwego rwa gisirikare muri ibyo bihugu, butezwe imbere kandi bukorwe ku buryo bumwe, kandi hakaba ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa y’abaganga.
Ati” Uru rugendo rugamije kwimakaza ubufatanye bw’Ingabo zo mu Karere mu rwego rw’ubuvuzi, kandi turizera ko buzagerwaho.”
Brig Gen Kasigazi Tumusiime wavuze mu mwanya w’abashyitsi yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu buvuzi akaba ari yo mpamvu baje kwihera ijisho uko bukorwa, kugira ngo bagire icyo bajya gusangiza bagenzi babo mu bihugu baturutsemo.
Ati "Twaje kugira ngo turebere hamwe icyakorohereza akazi abasirikare bacu bari mu buvuzi. Abasirikare b’u Rwanda bateye intambwe igaragara dukurikije ibyo twiboneye. Twishyize hamwe nka EAC, twabasha gukemura ibibazo biri mu buvuzi, dufatiye urugero k’u Rwanda".
Aba bashyitsi kandi basuye ikigo kiri muri ibyo bitaro cyiswe "Simulation Center" gifatwa nk’ishuri, kigamije guhugurira abaganga kuvura indwara zitandukanye hifashishijwe abantu b’abakorano (Mannequin).
Iki kigo biteganyijwe ko kizaba icyitegererezo muri EAC, ngo cyashyiriweho gufasha abaganga bakigana kwiyungura ubumenyi no kumenyera akazi kugira ngo bazamure ireme ry’ubuvuzi mu gihugu.
Ibikorwa by’abo basirikare byatangiye kuri uyu wa 19 bikazasozwa ku wa 23 Gashyantare 2018.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|