Hari kwigwa ubuhahirane butangiza umutekano hagati y’u Rwanda na Uganda

Mu Rwanda hari kubera inama ya kane y’imiyoborere myiza ihuje igihugu cya Uganda n’u Rwanda irebana no guhahirana kw’abaturage baturiye ibihugu bitangije umutekano.

Muri iyo nama yatangiye tariki 20/02/2012 harasuzumwa ibyemejwe mu nama iheruka yabereye mu gihugu cya Uganda mu ntangiriro z’umwaka yigaga uburyo bwo korohereza abantu baturiye imipaka guhahirana kandi amategeko n’umutekano bidahungabanyijwe.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yemeza ko ibyo bigaho bikwiye kuko harimo kunoza uburyo bworoshye bwo guhahirana hagati y’abaturage baturiye imipaka y’ibihugu byombi kandi bigakorwa hatabaye ibyaha byambuka imipaka.

Bimwe mu byaha bikunze kurenga imipaka harimo ikibazo cy’ibinyobwa bya kanyanga byambuka imipaka biva mu gihugu cya Uganda biza mu Rwanda kandi bitemewe ndetse n’ubujura butandukanye burimo no kugurisha abantu.

Nubwo higwa uburyo bwo korohereza abaturage guhahirana, abaturage basabwa kugira imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo birinda kwambutsa ibicuruzwa bitemewe no kwirinda kwica amategeko agenga imiyoborere myiza ku mpande zombi.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitere z’ubutegetsi bw’ibihugu, Minisiteri z’umutekano, ubunyamabanga bwa minisiteri y’ingabo, abayobozi b’ututere duhana imbibe, abashinzwe abinjira n’abasohoka, abashinzwe imisoro n’amahoro n’inzego zishinzwe umutekano ku mpande zombi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka