Hari kwigwa ku ntenganyanyisho yakoreshwa mu kurinda uburenganzira bw’umwana
Kuri uyu wa Mbere tariki 27/10/2014, impuguke za gisivili na gisirikare 22 zikomoka mu bihugu umunani byo muri Afurika y’uburasirazuba bifite ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye igihe cyose (EASF) ziteraniye mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy), mu Karere ka Musanze mu mahugurwa yo kunoza integanyanyigisho ku burenganzira bw’umwana.
Iyi nteganyanyigisho izafasha ibihugu 10 bigize uyu muryango mu kongerera ubumenyi abantu batandukanye yatangiye gutegurwa kuva mu mwaka wa 2009, ubu bakaba barimo kuyirangiza.
Col. Jules Rutaremara umuyobozi wa RPA agira ati “Hari integanyanyigisho yo kurinda uburenganzira ariko noneho hari igitekerezo, nyuma yo kuyigisha no kuyireba hari icyo bumva bahinduramo akaba ari workshop (amahugurwa) yiga kuri iyo nteganyanyigisho kugira ngo ibihugu birebe ikindi byashyiramo kugira ngo biyigire ibyayo binarebe ko bijyanye n’igihe tugezemo”.

Mbere yo gukoresha iyi nteganyanyigisho izajya yifashishwa mu kwigisha ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana igomba gushyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika izaterana mu mpera z’uyu mwaka.
Lt. Col. Charles Wacha, umwe mu nzobere zagize uruhare runini mu gutegura iyo nteganyanyigisho avuga ko yitezweho kuzifashishwa mu kongerera ubumenyi abasirikare, abapolisi n’abasivili kuko ari bwo buryo bwo kurwanya kutubahiriza uburenganzira bw’umwana.
Lt. Col. Wacha ati “Ingaruka zayo zirazwi neza kuko izakoreshwa mu guhugura abasirikare, abapolisi n’abasivili. Nk’uko mubizi, mu bihe by’imidugararo, abana ni ryo tsinda ry’abanyambaraga nke ryibasirwa bakwiye kurindwa. Uburyo bwiza bwo kubigeraho ni uguhugura abari mu bikorwa byo kugarura amahoro bagasobanukirwa uburenganzira bw’abana icyari cyo”.

Abagore n’abana b’abakobwa by’umwihariko bakunda kwibasirwa mu bihe by’imidugararo hirya no hino aho bakoreshwa nk’igikoresho cy’intambara, bafatwa ku ngufu, rimwe na rimwe ugasanga ni ibintu bisanzwe ariko abantu benshi basobanukiwe uburenganzira bw’umwana hari icyo byatanga mu kubuharanira.
Gutegura iyi nteganyanyigisho ni igikorwa cyatewe inkunga n’Umuryango mpuzamahanga uharanira imibereho myiza y’abana wa Save the Children ifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga w’Abadage ushinzwe iterambere (GIZ).
Aya mahugurwa yo kunoza iyo nteganyanyigisho yitabiriwe n’ibihugu umunani ari byo u Burundi, Uganda, Kenya, Comoros, Djibuti, Seychelles, Ethiopia n’u Rwanda.

NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turwane ku burenganzira bw’umwana dore ko ariwe uhura n’ibibazo mu gihe cy’intambara kubera intege nke ze