Harigwa uko ikoranabuhanga ryarushaho gukoreshwa mu kubyaza umusaruro ibiribwa byangirika

Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA) ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere umutungo kamere (World Resource Institute-WRI) bararebera hamwe uko ikoranabuhanga ryarushaho gukoreshwa mu kubyaza umusaruro ibiribwa byangirika mu Rwanda.

Abafite inganda nto n'iziciriritse bavuga ko bahura n'imbogamizi zo kubona inguzanyo kubera ibigo by'imari bidafite ubumenyi buhagije kubyo bakora
Abafite inganda nto n’iziciriritse bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kubona inguzanyo kubera ibigo by’imari bidafite ubumenyi buhagije kubyo bakora

Ni gahunda irimo gukorwa mu mushinga bahuriyeho w’ubukungu bwisubira witwa Circular Food Systems for Rwanda, ugamije kubonera ibisubizo umusaruro w’ibiribwa wangirika kuva mu murima kugera ubwo ugeze ku isahane (Igihe ifunguro ryamaze gutunganywa abantu bagiye kurya).

Bimwe muri ibyo ibiribwa byangirika biramutse bitunganyijwe neza bishobora kubyazwamo umusaruro, harimo ifumbire y’imborera, ibiryo by’amatungo arimo inkonko ndetse n’ingurube, imyenda, burikete (Briquette).

Ku rundi ruhande ariko nubwo hari byinshi bishobora gukorwa igihe ibiribwa byangirika byaramuka bitunganyijwe neza, bamwe mu bafite inganda nto n’iziciriritse bakora ibijyanye no gutunganya imyanda ndetse n’ibiribwa byangiritse, bavuga ko bagifite imbogamizi yo kwizerwa n’ibigo by’imari mu gihe bashaka inguzanyo, bityo bigatuma badashobora kubyaza neza umusaruro ibikorwa byabo.

Dominic Savio Imbabazi afite uruganda rwitwa Golden Insect rubyaza umusaruro ibiribwa byangirika ndetse n’imyanda bakabikoramo ifumbire y’imborera bakoresheje ikoranabuhanga ryo gukoresha udusimba ndetse na mikorobe nziza, avuga ko bahura n’imbogamizi mu gukorana n’ibigo by’imari kuko abenshi bataramenya ibyo bakora.

Eric Ruzigamanzi avuga umusaruro w'ibikomoka ku bihingwa wangirika uri hagati ya 30%-40%
Eric Ruzigamanzi avuga umusaruro w’ibikomoka ku bihingwa wangirika uri hagati ya 30%-40%

Ati “Ibyerekeranye n’ubukungu bwisubira cyangwa ibishingwe n’amabanki ntabwo arabimenya, ntabwo ari amabanki gusa n’ibigo byinshi ntabwo birabyumva neza, noneho banki byajyamo ku mafaranga yabo bikaba ikibazo, bagatinya kurekura amafaranga yabo mu bintu batumva”.

Grace Kayitesi ni umuyobozi wungirije w’uruganda rukora ifumbire bifashishije amase y’Inka bakayavangamo ibitiritiri n’ibyatsi hamwe n’indi myanda bakayakuramo ifumbire, avuga ko bahura n’ikibazo cyo kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Ati “Inguzanyo iri hejuru ntabwo abantu bose bashobora kubona iyo nguzanyo, nkatwe ku giti cyacu usanga bitwara igihe kinini iyo utifite urahomba.”

Umuyobozi w’umushinga Circular Food Systems akaba n’umukozi wa WRI, Eric Ruzigamanzi, avuga ko kuba u Rwanda rutarashobora kwihaza mu biribwa hakaba hakigaragara n’ibindi bicyangirika ari ibintu bitakomeza kurebererwa, ariyo mpamvu bashyira imbaraga mu ikoranabuhanga risabwa kugira ngo barengere ibyangirika ndetse n’ibyangiritse kandi ngo hari uburyo bafashamo ababikora.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibidukikije, Beatrice Cyiza avuga ko igihugu cyafashe iya mbere kugira ngo bashyire mu bikorwa ubukungu bwisubira
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije, Beatrice Cyiza avuga ko igihugu cyafashe iya mbere kugira ngo bashyire mu bikorwa ubukungu bwisubira

Ati “Icyo umushinga wacu ukora ni ukongera ubushobozi ibigo biciriritse, kugira ngo bamenye ibyo bashobora gushoramo imari yabo, ikindi babe bashobora gutunganya imishinga yabo ku buryo yakwemerwa na banki, ariko n’ikoranabuhanga riri mu bukungu bwisubira tubafasha kugira ngo bamenye ikindi kintu cyava mu byo basanzwe bangiza cyangwa bajugunya.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Beatrice Cyiza, avuga ko Igihugu cyafashe iya mbere kugira ngo bashyire mu bikorwa ubukungu bwisubira kugira ngo bagire ubukungu burambye.

Ati “Kugira ngo tugire ubukungu bwisubira mu buhinzi n’ingenzi cyane, ibyo bituma tubihera aho ibihingwa biva bikagera he, n’icyo turimo kureba, tukareba ukuntu twakora ubukungu bwisubira mu rwego rw’ibiribwa byangirika, uyu mushinga urareba icyakorwa kugira ngo abantu bakora uwo mwuga cyane cyane inganda nto zikora mu buhinzi icyakorwa kugira ngo tubigishe ubukungu bwisubira, ariko n’uburyo bagera ku kubona imari ku buryo bateza imbere inganda zabo.”

Nubwo abarenga 70% mu Rwanda babarirwa mu rwego rw’ubuhinzi ariko imibare igaragaza ko hagati ya 30% na 40% by’umusaruro usarurwa byangirika mu gihe u Rwanda rutarihaza cyane mu biribwa.

WRI ivuga ko ibiribwa byangirika mbere na nyuma y’uko abantu n’amatungo bariye, bibarirwa muri toni zirenga miliyali 1.2 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka