Hari inganda zikora ibitemewe kandi zifite ibyangombwa by’ubuziranenge - RSB

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kiraburira Abanyarwanda ko hari inganda zahawe ibyangombwa by’ubuziranenge, ariko aho kubahiriza amabwiriza zahawe zikabibika zikikorera ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Ibi ni bimwe mu bicuruzwa byatahuweho kututuza ubuziranenge
Ibi ni bimwe mu bicuruzwa byatahuweho kututuza ubuziranenge

Byatangajwe na Fidèle Ugirimpuwe, umunyamategeko wa RSB, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019, mu kiganiro RSB yagiranye n’abanyamakuru ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha (RIB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) ndetse na Polisi y’u Rwanda.

Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragaza ibicuruzwa byafatiwe mu mukwabu wiswe “Fagia Opsion 8” ugamije gutahura no gufata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge biri ku isoko ry’u Rwanda ndetse no gukurikirana abagira uruhare muri ubwo bucuruzi.

Yagize ati “Nk’uko mubireba, muri biriya bicuruzwa byafashwe hari ibicuruzwa bifite ikirango cy’ubuziranenge cyatanzwe babyemeranyijeho na RSB bishingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge ariko ikigaragara ni uko nyuma yo guhabwa ibirango ba nyir’ukubihabwa badohotse ku masezerano bakikorera ibihabanye na yo.”

Hari ibinyobwa byanenzwe gushyirwa mu macupa atarabigenewe
Hari ibinyobwa byanenzwe gushyirwa mu macupa atarabigenewe

Ugirimpuwe yatangaga urugero kuri divayi zikorwa mu bitoki n’inanasi basanze zarashyizwe mu macupa ya pulasitike kandi afite umusemburo wa 8% mu gihe ubundi ikinyobwa cyose kirengeje umusemburo wa 5% kigomba gupfunyikwa mu icupa ry’ikirahure.

Yakomeje avuga ko usibye izo nganda zitwikira icyangombwa cy’ubuziranenge ‘zigakora ibicuruzwa bitubarije amabwiriza y’ubuziranenge’ ngo hari n’ikibazo cy’inganda usanga zifata ibyapfunyitswemo n’inganda zifite ubuziranenge cyangwa zigakoresha kopi z’ubuziranenge bw’abandi zigacuruza nk’izifite icyangombwa cy’ubuziranenge.

Yatanze urugero ku ruganda rumwe mu Mujyi wa Kigali basanze rwakoraga urwagwa rugashyira mu majerekani ya Nyirangarama urwo rwagwa rugacuruzwa nk’aho ari uruganda rwa Nyirangarama.

Mu bindi byafashwe harimo ibinini n'udukingirizo twanditseho ko ducuruzwa muri Uganda honyine
Mu bindi byafashwe harimo ibinini n’udukingirizo twanditseho ko ducuruzwa muri Uganda honyine

Agaruka kuri divayi, Alex Gisagara, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenzura ry’Ibiribwa n’Imiti, yagize ati “Iyo ibinyobwa birengeje umusemburo wa 5% bipfunyitse mu macupa ya pulasitike birayakobora noneho ibigize ayo macupa bikivanga mu nzoga bikangiza ubuzima bw’abantu.”

Ku bijyanye n’imiti, Gisagara yavuze ko umuntu ugiye gucuruza imiti mu Rwanda abanza kuyisabira uburenganzira kugira ngo bamenye niba koko iyo miti yemewe ku isoko ry’u Rwanda kandi ikaba yujuje ubuzirange, nyamara ariko hakaba hari ababirengaho bakayinjiza mu buryo bwa magendu.

Ati “Rero, iyi miti mubona ahangaha ni imiti itemewe, nta n’ubwo yanditse mu miti yemewe kandi nta n’ubwo yinjiye mu nzira zemewe.”

Mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima bw’abaturarwanda, RSB ifatanyije na Rwanda FDA ndetse n’inzego z’umutekano barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiribwa, ibinyobwa, imiti, amavuta ahindura uruhu n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuzirange bishire ku isoko ry’u Rwanda.

Mu mukwabu “Fagia Opsion 8” Umuyobozi Mukuru wa RIB, Jean Marie Twagirayezu, yavuze ko hafashwe ibiribwa, ibinyobwa n’imiti bitujuje ubuziranenge ndetse n’amavuta yangiza uruhu bifite agaciro ka miliyoni 41FRW.

Amavuta yafashwe afite agaciro ka miliyoni 4 n’ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda (4,900,000FRW), ibinyobwa bya miliyoni 12FRW, ibiribwa bya Miliyoni 4 n’Ibihumbi 700FRW, ndetse n’imiti ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 7FRW mu gihe ibindi bicuruzwa na byo bafashe bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni 12FRW.

Iyi fromage na yo iri mu byanezwe
Iyi fromage na yo iri mu byanezwe

Twagirayezu yagize ati “Iki gikorwa rero ni igikorwa cy’ingirakamaro kuko kigamije gukura ku isoko ibintu byose bihungabanya ubuzima bw’Abaturarwanda.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda kugura ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kuko bibangiriza ubuzima ndetse anabasaba gutungira agatoki RIB, Polisi n’izindi zose zishinzwe kubikumira igihe babibonye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Kabera, yavuze ko mu rwego rwo gukumira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ibitemewe k’ubutaka bw’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda yashyize ku mipaka yose agashami gashinzwe kurwanya magendu.

Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora cyangwa ucuruza ibiribwa, ibinyobwa cyangwa imiti bitujuje ubuziranenge ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kuko abanyarwanda bose badakoresha imbuga nkoranyambvaga hakabayeho kujya munabiabamenyesha mubunbdi buryo bakabona uko barinda ingaruka zatezwa n’ibyo cyane ko agapfa kaburiwe ni impongo kuko mubibuza bakajya babikoreshereza icyo.murakoze

elius yanditse ku itariki ya: 5-03-2019  →  Musubize

Nibabatahure.

Jean yanditse ku itariki ya: 16-02-2019  →  Musubize

RIB nibahagurukire bari guhemukira abanyarwanda.Amafranga bere kuyarutisha ubuzima bwacu.

Jean yanditse ku itariki ya: 16-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka