Hari imitungo yasizwe na beneyo yatangiye gusaza

Ministeri y’ubutabera (MINIJUST) hamwe n’ubuyobozi bw’uturere, baringingira abaturanyi b’imitungo yasizwe na beneyo kuyicunga, kuko ngo imyinshi itagitanga umusaruro.

Ministiri Busingye asaba abayobozi b'uturere kugira abo baha gucunga imitungo yasizwe na beneyo batishyuzwa kugira ngo bayirinde gukomeza kwangirika
Ministiri Busingye asaba abayobozi b’uturere kugira abo baha gucunga imitungo yasizwe na beneyo batishyuzwa kugira ngo bayirinde gukomeza kwangirika

MINIJUST ivuga ko hari imitungo igera ku 1,166 yasizwe na beneyo mu turere 26 tw’igihugu yiganjemo ubutaka, ariko ngo haracyari n’amazu, amashyamba n’urutoki byatangiye kwangirika.

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, abasize iyo mitungo mu gihe baba bakiriho bamenyeshwa ko igiye guhabwa abantu bo kuyicunga.

MINIJUST ivuga ko gucunga imitungo yasizwe na beneyo bisanzwe biri mu nshingano za Leta, ariko kubera gusaza no kudatanga umusaruro, byashoboraga kuyihombya.

Ibi byatangajwe na Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye mu nama yagiranye n’abayobozi bungirije b’uturere bashinzwe Iterambere ry’ubukungu.

Ministiri Busingye agira ati ”Inzu irasenyuka umusubirizo ku buryo amafaranga yo kuyikodesha ubwayo adashobora kuyisana, ndetse hari n’ikibazo cy’uko imisoro iyikomokaho idahagije”.

“Imitungo myinshi iri mu cyaro, hari aho tuzasaba umuntu uhegereye kuhakorera gusa nta kintu tumwishyuje kugira ngo yemere kuhacunga, ariko iri mu mijyi yabyazwa umusaruro.”

Avuga ko imitungo yasizwe n’abakoze ibyaha byiganjemo ibya jenoside, izafatirwa ndetse hakaba n’izatezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe ibyavuye mu manza zaciwe.

Ku rundi ruhande abayobozi bungirije b’uturere bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, bavuga ko hari imitungo yashaje izasimbuzwa indi kugira ngo habeho kubyaza umusaruro itarangirika.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro, Mukunde Angelique agira ati ”Inzu ikiriho turayicunga ikajyamo abapangayi, ariko hari n’ibidashobora gusanwa, byo biragurishwa hanyuma uwahawe kuhacunga agashyiraho ibyahagenewe”.

MINIJUST n’ubuyobozi bw’uturere bizeza ko imitungo yasizwe na beneyo igomba kuzahabwa ba nyirayo mu gihe baba babonetse, ariko habanje kuvanwaho igihembo cy’uwayicunze, imisoro ndetse n’ibyakoreshejwe mu kuyitaho.

Kugeza ubu harabarurwa miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga yasizwe na ba nyirayo ndetse n’ayavuye mu nyungu zitangwa n’iyo mitungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka