Hari icyizere ko ukwezi kwa Nzeri kwazasiga ikiraro cya Kanyonyomba gisanwe

Ikiraro cya Kanyonyomba kiri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ariko kikaba cyarafashaga cyane mu buhahirane hagati y’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, cyane cyane mu Murenge wa Rukumberi ndetse n’abo mu Karere ka Bugesera.

Icika ry'iki kiraro ryahagaritse ubuhahirane
Icika ry’iki kiraro ryahagaritse ubuhahirane

Mu kwezi kwa Gicurasi 2020, ubwo ibiza byangizaga ibikorwa remezo bitandukanye hirya no hino mu gihugu, icyo kiraro na cyo cyarangiritse cyane, ku buryo ubu abahanyura bibasaba gukoresha ubwato, kandi na bwo ni ubwato busanzwe buto abaturage bifashisha mu bwikorezi bworoheje.

Isenyuka ry’icyo kiraro ryabangamiye cyane abakoreshaga uwo muhanda bava mu bice bimwe by’Akarere ka Ngoma baza mu Karere ka Bugesera, ndetse n’ubuhahirane ntibugishoboka ku buryo bworoshye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice, avuga ko gusenyuka kw’icyo kiraro cya Kanyonyomba byabangamiye abakoreshaga uwo muhanda cyane cyane abo mu Murenge wa Rukumberi, bawunyuraga baza mu Bugesera cyangwa banakomeza i Kigali.

Gusenyuka kw’icyo kiraro kandi ngo byatumye ubuhahirane hagati y’abaturage bakinyuragaho butacyoroshye.

Kwambuka bisaba gukoresha ubwato
Kwambuka bisaba gukoresha ubwato

Uwo muyobozi avuga ko ubu abatuye mu Karere ka Ngoma bose bashaka kujya mu Karere ka Bugesera cyangwa muri Kigali bakoresha umuhanda munini usanzwe unyura mu Karere ka Kayonza-Rwamagana-Kigali.

Umuturage witwa Bizimana Celestin utuye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi, avuga ko gusenyuka kw’icyo kiraro byababangamiye cyane kuko ubu aho kujya kuzenguruka i Kigali aje mu Karere ka Bugesera, yahisemo guhagarika bimwe mu bikorwa yahakoreraga birimo ubucuruzi.

Bizimana ati “Ubundi byari byoroshye kuvana inanasi iwacu Rukumberi nzizana mu Karere ka Bugesera, ubu biragoye cyane kuko ni ukwambukira mu bwato, kandi birishyurwa na byo. Icyo gihe rero ntacyo wakuramo nk’inyungu, ahubwo nahisemo kuba mbiretse ikiraro cyazakorwa nkabona kubisubiramo.

Gusa cyaracitse tujya mu bwigunge, ubu n’abantu bo mu muryango wanjye bari mu Bugesera simbageraho ngo mbasure, mbese ubu ni ukuvugana kuri telefoni gusa. Iyaba cyari gikozwe kuko cyaduteje igihombo kinini”.

Gucika kw’ikiraro cya Kanyonyomba kandi byanagize ingaruka ku baturage bo mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko abaranguraga bimwe mu bicuruzwa byaturukaga mu Karere ka Ngoma nk’imyumbati y’imiribwa, ibishyimbo, ibitoki (cyane cyane iby’imineke), inanasi n’ibindi nk’uko bivugwa na bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Uwitwa Mukankuranga Venantie ucuruza imbuto mu isoko rya Nyamata, avuga ko ubusanzwe iseri ry’umuneke wa kamara ryiza bariranguraga hagati y’amafaranga 200-300, ku bantu bayizana baturutse mu Karere ka Ngoma, ariko nyuma y’uko ikiraro cya Kanyonyomba cyangiritse ngo batangiye kurangura iseri ry’umuneke wa kamara kuri 400Frws, hakaba nubwo batayibona uko bikwiye, kuko abayizana ari abayambutsa mu bwato.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, avuga ko ikiraro cya Kanyonyomba ari ikiraro gifite akamaro gakomeye kuko gihuza Akarere ka Bugesera n’aka Ngoma, by’umwihariko gihuza umurenge wa Gashora mu Bugesera n’uwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Kumva ubu icyo kiraro kidakora ngo ni ikibazo, kuko imigenderanire hagati y’utwo turere ubu igoye, imirimo yo kugisana ikaba ikurikiranwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), gusa ngo amakuru aheruka ni uko byasabaga gutegereza ko amazi akamuka akagabanuka, bakanakora inyigo neza, nyuma bagashaka abagisana.

Yagize ati “Kiriya ni ikiraro gihuza Akarere ka Bugesera n’Akarere ka Ngoma gifite akamaro, kuko kumva udashobora kujya hakurya yaba gutabara cyangwa gutabaza ni ikibazo, gusa inshingano zo kugisana zifitwe na RTDA, kandi amakuru mperuka ni uko kugisana biri mu nzira”.

Baganizi Patrick Emile, Umuyobozi mukuru wungirije wa RTDA, avuga ko isanwa ry’icyo kiraro riri mu nshingano zabo, kandi ko icyatumye gitinda gusanwa ari uko bisaba kwitonderwa.

Baganizi ati “Icyo kiraro kiri ku muhanda wa Ramiro-Ngoma, hari gahunda yo kuwushyiramo kaburimbo, ubwo mu gihe cyo kubaka kaburimbo ni bwo hazubakwa n’ikiraro gikomeye, ariko ubu turacyari muri gahunda yo gutanga isoko, kuko hari abaterankunga b’Abayapani babonetse.

Ariko no mu gihe uwo muhanda utarubakwa ngo hubakwe ikiraro gikomeye cyanyuraho n’imodoka, turashaka kubaka icyiraro cyoroheje cyaba gifasha abaturage.

Ubu turimo gukorana na Engineer Brigade (Eng Bde) yo muri MINADEF, kugira ngo bubake ikiraro cyoroheje cyaba gikoreshwa n’abanyamaguru, amagare na za moto, ariko imodoka zo ntitwifuza ko zihanyura.

Icyo kiraro cyoroheje cyagombye gukorwa muri uku kwezi kwa Munani, ariko bagomba kubanza kureba aho kizubakwa, ibizakenerwa byose, tukabona gukorana amasezerano bagatangira kucyubaka”.

Ku kibazo cy’uko no kubaka icyo kiraro cyoroheje abaturage baba bifashisha byatinze ubu kikaba kigiye kumara hafi amezi atatu kidakora, uwo muyobozi yavuze ko ibikorwa nk’ibyo byubakwa mu butaka, noneho ku mazi bisaba kubyitondera no kubanza kubyigaho neza.

Yagize ati “Ibikorwa nka biriya byubakwa mu butaka, mu mugezi bisaba kubanza kwitonda, naho ubundi ugiye kuvuga ngo ni ukwihuta, ushobora kubyubaka nabi amazi akabitwara, ugabombya amafaranga ya Leta ndetse n’umwanya byatwaye n’ibindi. Ni ngombwa kwitonda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka