Hari gutegurwa iteka rivugurura politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage

Nyuma y’imyaka 13 hatangijwe politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturarwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) kiri gutegura iteka rya Minisitiri w’Intebe rijyanye no kunononsora iyi politiki mu mirimo yihariye imwe n’imwe, kugira ngo irusheho kugenda neza.

Nyuma yo kugenderera za minisiteri zigera kuri 13, ubu noneho RGB iri gukusanya ibitekerezo bivuye mu nzego z’ibanze. Ku itariki ya 20/5/ 2014 bari i Huye, aho bahuriye n’abakozi banyuranye bo mu turere n’imirenge byo mu gice cy’amajyepfo cy’igihugu.

Johnson Kamugisha umuyobozi w’agashami gashinzwe kwegereza abaturage imirimo yihariye ya Leta n’imari muri RGB, avuga ko imvano yo gutekereza kuvugurura ibijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage ari uko basanze hari ibigomba kunononsorwa ndetse n’ibyarushaho kunozwa mu mikorere.

Akomeza agira ati “hari hamwe na hamwe usanga inzego zimwe na zimwe inshingano zazo uko zateganywaga muri politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi atari ko bazubahiriza, ugasanga hari aho inshingano rimwe na rimwe zidasobanuka neza, cyangwa se hamwe na hamwe ugasanga zigongana mu nzego zitandukanye.”

Abari mu nama nyunguranabitekerezo bagaragaje ibyifuzo ku bakwitabwaho kugira ngo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage birusheho kugenda neza.
Abari mu nama nyunguranabitekerezo bagaragaje ibyifuzo ku bakwitabwaho kugira ngo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage birusheho kugenda neza.

Kamugisha asobanura ko iri teka rya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe rigiye kujyaho kugira ngo inshingano za za minisiteri, z’ibigo, ndetse n’iz’uturere zirusheho gusobanuka neza kugira ngo u Rwanda rwihute muri iyi politike yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.

Mu byo abari muri iyi nama nyunguranabitekerezo i Huye bifuje ko byazitabwaho, harimo gushyiraho abakozi bashinzwe imirimo imwe n’imwe isa n’ititabwaho kubera ko hari igihe usanga iri mu nshingano z’abandi na bo bafite akandi kazi kenshi.

Urugero ngo ni nk’uko nta mukozi ushinzwe kwita ku bidukikije mu mirenge, ugasanga inshingano z’iyi mirimo zarahawe goronome nyamara afite n’ibindi byinshi byo gukora. Urundi rugero ngo ni uko ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ari umwe. Ibi ngo bituma ibikorwa byo kwita ku rubyiruko no gutuma rubasha kwiteza imbere bidakorwa uko bikwiye.

Hifujwe kandi ko ku karere haba umukozi ushinzwe gutanga ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gukurikirana ko bikorwa neza, kuko ubundi bitangirwa muri minisiteri. Ibi bituma abajya gushaka ibya ngombwa bavunika, kandi n’iyo abakora iyi mirimo y’ubucukuzi batubahirije ibyo biyemeje ntibagira ubakurikirana.

Babanje gusobanurirwa ibitekerezo bifuzwagaho.
Babanje gusobanurirwa ibitekerezo bifuzwagaho.

Na none, ngo imikoranire y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ari cyo RAB na minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zayo ndetse n’uturere ntisobanutse neza, iyi ikaba ari impamvu imwe mu bituma ubuhinzi butagenda uko bikwiye.

Ngo hakwiye kujyaho n’abashinzwe ibiza ndetse n’ubuhunzi mu turere no mu mirenge kuko usanga nta bagomba kubyitaho by’umwihariko…

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka