Hari gutegurwa itegeko rihana abatitabira urugerero
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero, atangaza ko hari gutegurwa itegeko rihana urubyiruko rutitabira ibikorwa by’urugerero.
Iri tegeko ngo rizakumira urubyiruko rutitabiraga ibi bikorwa biba biteganyijwe mu mezi atandatu, bigatuma imihigo baba bariyemeje itagerwaho.
Agira ati” Twabanje kwibwira ko urugerero rwabaye umuco ariko dusanga bitaragerwaho. Niyo mpamvu turi gukora itegeko ry’urugerero ibyo byose bizazamo, ku buryo uzaba atarugiyemo yagombaga kurujyaho azabihanirwa”.
Mugiraneza Jean Claude, ni umwe mu ntore z’Inkomezabigwi, ziri ku rugerero mu kagari ka Nyakabanda, mu murenge wa Musha, mu karere ka Rwamagana.
Avuga ko ½ cy’abo bagombaga gufatanya gushyira mu bikorwa imihigo biyemeje, batabonetse.
Agira, ati “mu kagari kacu twagombaga gukora urugerero turi 12 ariko ubu turi batandatu, abandi ntituzi amakuru ya bo.
Abenshi bigiriye i Kigali, abandi barimo gufasha ababyeyi, hari n’ababonye imirimo. Imihigo twari twahize tuyikora twenyine byaba ngombwa tukiyambaza umuganda kugira ngo tubigereho”.
Mu rugerero rw’Inkomezabigwi, hakorwa ibikorwa by’imirimo y’amaboko birimo kubakira abatishoboye, gukora uturima tw’igikoni, gukurungira amazu, kubarura abaturage no gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta.
Mugiraneza avuga ko gukora ari bake bibadindiza kuko iyo bahiga baba bateganya ko bazahurira mu guhigura.
Ati “ubundi twafataga imihigo bitewe n’abantu dufite. Urumva rero niba twarahize tuziko turi 12 mu kagari, tukaba dukora turi batandatu, nta cyizere ko byose tuzabigeraho kuko umwe akora aha babiri”.
Inkomezabigwi zikora urugerero kuva ku wa mbere kugeza ku wa kane, ku wa gatanu zigakora imyitozo ngororamubiri.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mponyumuvunyi Radjab , ahamya ko ibikorwa bitandunye zikora byunganira ubuyobozi mu guteza imbere abaturage.
Avuga ko ikibazo cy’abadakora urugerero ubuyobozi bukizi, ariko ko ntacyo bwagikoraho kuko nta tegeko ribabuza kujya mu kazi cyangwa gukomeza amashuri batarangije urugerero.
Agira, ati “ikitatubabaza cyane ni uko abo bose ntibagenda ngo bajye mu muhanda cyangwa kwandagara. Abenshi baba babonye uturimo bakava mu karere, hari n’ababa babonye amashuri batarindiriye umwaka, nk’abajya muri kaminuza zigenga.
Icyaba cyiza kurushaho ni uko hazabaho itegeko kugira ngo umuntu ajye mu murimo cyangwa mu ishuri yerekanye ceritifika y’itorero. Ntabwo twabakumira rero kuko nta tegeko ribabuza kujya mu ishuri cyangwa mu mirimo badakoze Itorero”.
Gahunda y’Itorero ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye yatangiye mu mwaka wa 2010, isimbura ingando zakorwaga n’ababaga bemerewe kujya muri Kaminuza za Leta.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo ko twitangira igihugu ntacyo wabona wakitura igihugu cyskubyaye.ariko munatekereza nimba mutegeka abana barangije urugerero kuki urugerero rutaba itegeko kuriburi Munyarwanda? cyane duhereye mu abakozi .ikindi kuki hatajyaho ishimwe Ku umuntu wese wakoze urugerero? nko gutanga akazi bakita kuwarukoze ?ikindi nihageho structure y,urugerero. bite kdi Ku ubushobozi bw,umuntu kuko umuntu ntazabona akazi kamuhembe NGO akareke kdi kamutunze igihe uri kurugushishikariza we buri kwezi ajya guhembwa.
UBUNDI SE UBWO WABA WIBONEYE AKANTU KAKUBESHAHO WABONYE AKAZI KAGUHEMBA NO UGIYE KU RUGERERO KOKO WABA UTAGIRA UBWENGE
Kujya mu Itorero ntibikwiye kuba itegeko.Icyo tugomba kumenya,nuko Itorero ridashobora kugira umuntu mwiza niba yari asanzwe ari mubi.Urugero,abantu benshi barangije Itorero cyangwa Ingando,bakora ibintu bibi.
Harimo ruswa,ubusambanyi,kwiba,kurenganya,etc...Ikintu cyonyine gihindura umuntu akaba mwiza,ni Bible gusa.Urugero,bible itubuza kwiba,kurwana,gusambana,amanyanga,inzangano,amatiku,etc....Abantu babikora,nibo Imana yemera kandi izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse ikazabazura ku munsi wa nyuma.Abakristu nyakuri,mujye muza twigishe abantu bible kandi ku buntu,nibwo bazahinduka abantu beza.Isi yacu ifite ibibazo byinshi kubera ko abantu banga gukurikiza ibyo bible idusaba.Muli abo babi,harimo n’abategetsi benshi bagiye mu Itorero.