Hari benshi babeshya umwirondoro wabo kubera inyungu zibyihishe inyuma
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bamaze kugenda babona Abanyarwanda batari bake bahindura umwirondoro wabo mu byangombwa kuko baba bazi ko kubona amakuru kuri bo bitoroshye.
Aba banyamabanga nshingwabikorwa bavuga ko bakunze kwikanga ko hari abantu babeshya imyirondoro yabo, kuko hari abo bajya bafata babeshya amazina y’ababyeyi babo cyangwa bakaba babeshya ko baseranye imbere y’amategeko.
Ibi ngo bikorwa n’abantu baba bafite inyungu bakurikiranye ku buryo bw’ubutiriganya. Kayiranga Emmanuel uyobora umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi ati: “hari ubwo abantu baba bashaka nk’amafaranga y’inguzanyo muri banki, bakabeshye umwirondoro wabo, babeshya ko bubatse kandi batubatse cyangwa bakabeshya ko bakiri ingaragu kandi baraseranye”.
Hari ngo n’abandi babeshya amazina y’ababyeyi babo bashaka gukurikirana izindi nyungu nko gushaka kwiba imitungo y’abo biyitirira mu gihe bapfuye nk’uko bikomezwa bitangazwa n’aba banyamabanga nshingwabikorwa.
Iki kibazo ngo akenshi gituruka hasi ku rwego rw’umudugudu kuko ngo umuntu aza akabeshya abakuru b’umudugudu ko avuka aho cyangwa akaba yabeshya n’ibindi, abayobozi nabo bakaba batabasha kubyitaho cyane ngo bakurikirane niba abeshya cyangwa atabeshya kuburyo kugeza ubwo biza kuvumburwa nyuma.

Impamvu ibitera ngo ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, aho ibya ngombwa n’amafishi yarangaga buri muturarwanda wese yagiye aburirwa irengero.
Ikindi bavuga ni uko ngo n’amakuru bagakwiye kuba babonera ku ndangamuntu badashobora kuyabona kuko ngo imashini isoma amakuru ari kuri izi ndangamuntu ntayo bagira.
Abo banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barasaba ko igihugu cyabashakira ariya mamashini asoma indangamuntu cyangwa mu gihe ataraboneka baba bashatse ubundi buryo babaha amakuru ari mu kigo cy’indangamuntu ku buryo aba arinzwe.
Dr Eliab Muhawenimana umukozi w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA) atangaza ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi kugira ngo kibashe gukemuka.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Intara y’Amajyepfo bakomeje amahugurwa aho bari kwiga ku bibazo bahura nabyo ndetse bagahabwa n’ubumenyi ku kazi ka buri munsi bahoramo. Aya mahugurwa bari kuyahererwa mu karere ka Muhanga.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|