Hari bamwe mu rubyiruko bishyingira bakiri bato kubera kubura ikindi bakora

Abakuriye imiryango itari iya Leta ikorana n’urubyiruko mu Karere ka Huye, bavuga ko basanze urubyiruko cyane cyane rwo mu cyaro, rwishyingira rukiri rutoya kubera kubura ibyo rukora.

Umwe mu bari muri iyo nama yagize ati “Kuba amategeko avuga ko abari munsi y’imyaka 21 batemerewe gushyingiranwa ubona bibangamira urubyiruko rwo mu cyaro. Abo tubona bishyingira bataragira n’imyaka 18 bakunze kutubwira ko baba babuze ikindi bakora.”

Fabien Mutaganda, umukozi ushinzwe ubuvugizi mu muryango AMI (Association Modeste et Innocent), atanga urugero rw’umukecuru wigeze kubahamagarira kubafasha gukemura bene iki kibazo ku muhungu we w’imyaka 17 wari wazanye umukobwa wo mu kigero cye, akamugira umugore, mu nzu ya nyina.

Agira ati “Uwo mukecuru yaje kutubwira ati umuhungu wanjye yakoze amahano, abana n’umukobwa nk’umugabo n’umugore, kandi bose baracyari batoya.”

Yungamo ati “Twakira ibibazo bene nk’ibyo byo mu giturage aho usanga bikorwa n’abana b’abakobwa bavuye mu ishuri baba babuze ibindi bakora. Uriya mukecuru twamuherekeje kuganira n’ababyeyi b’umukobwa, tubereka ko abana batagomba kubana kandi ko niba bakundana bazategereza kubanza kuzuza imyaka y’ubukure bakabona gusubirana.”

Abahagarariye imiryango imwe n'imwe itari iya Leta mu biganiro byo kuzirikana ku burenganzira bwa muntu
Abahagarariye imiryango imwe n’imwe itari iya Leta mu biganiro byo kuzirikana ku burenganzira bwa muntu

Bonaventure Habimana, umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye akaba na Perezida wa komite mpuzabikorwa mu rwego rw’ubutabera mu Karere ka Huye, avuga ko ukoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utaruzuza imyaka 18 aba amusambanyije kandi ko abihanirwa n’amategeko, hatitawe ku kuba atuye mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Asaba rero imiryango itari iya Leta gushyira imbaraga mu gufasha Leta, isobanurira abantu bose ibijyanye n’amategeko aho gutekereza ko abangamye.

Ati “Imiryango itari iya Leta ikwiye gukora ubukangurambaga, buri wese akongera kwibutswa ibyo abujijwe, kugira ngo atazabigwamo, akabiryozwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Naho Eric Ndayisaba, umuhuzabikorwa wungirije mu muryango AMI, avuga ko iki kibazo cyakemurwa n’uko abana bose bajya ku ishuri, bakarangiza byibura amashuri yisumbuye nk’uko Leta ibiteganya, kuko umwana ujya ku ishuri aba afite ibimuhuza.

Ibyo ngo byanafasha igihugu gutera imbere kuko abava mu ishuri bakajya gushaka hari igihe n’ingo zibananira, bagakena cyane, ugasanga babaye umuzigo ku gihugu aho kukibera ibisubizo.

Ati “Njyewe nasaba ko buri muntu wese ufite ubushobozi afasha umwana umwe cyangwa babiri b’abakene, cyangwa bafite ibibazo byo mu muryango bituma batiga, kugira ngo barangize byibura amashuri yisumbuye. Byazanafasha igihugu gutera imbere kuko umwana warangije amashuri yisumbuye ashobora kwirwanaho mu mibereho.”

Eric Ndayisaba (uhagaze), aganiriza abitabiriye icyo gikorwa
Eric Ndayisaba (uhagaze), aganiriza abitabiriye icyo gikorwa

Iby’icyo kibazo byagaragarije mu biganiro urubyiruko rwagiranye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, tariki 10 Ukuboza 2022. Ni ibiganiro bari batumiwemo n’umuryango AMI.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka