Hari amashuri afite ibinyabutabire byahindutse uburozi
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, bagaragaje ko hari ikibazo cy’ibinyabutabire bikibitse mu mashuri kandi byarengeje igihe cyo gukoreshwa.

Mu cyumweru gishize, inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yagarutse ku Kibazo cy’ibinyabutabire bibitse kandi byararengeje igihe, isaba ko harebwa uburyo bivanwaho hakiri kare kugira ngo bitazateza ingaruka ku buzima bw’abantu.
Depite Nkuranga Egide yagarutse kuri iki kibazo agira ati “ hari ibinyabutabire bikoreshwa muri laboratwari byarengeje igihe (expired chemicals) bikiri mu bubiko bw’amashuri tukaba dusaba inzego bireba kwihutira kubihakura bigatwikwa, ariko bigakorwa mu buryo bitateza ikindi kibazo”.
Depite Nkuranga yifuje ko iki kibazo cyaganirwaho na Minisiteri y’ibidukikije hakarebwa uburyo iki kibazo cyakemuka neza.
Umwarimu wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kageyo isomo ry’Ubutabire, ‘Chimie’ Uwanyirigira Straton avuga ko ibinyabutabire byarangije igihe bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu zitandukanye.
Agira ati “ Hari ibyo umuntu ashobora guhumeka bikaba byamutera indwara mu myanya y’ubuhumekero, hari ibisukika bishobora guteza inkongi igihe bihuye n’ubushyuhe bwo ku kigero cyo hejuru ndetse hari n’ibishobora kumenyeka bikaba byakoropwa bikajya nko mu butaka bikabwangiza ntibwere cyangwa ibyatsi n’ibiti bikuma ndetse hari n’ibyatembera mu mugezi amazi agahumana”.
Yongeraho ati “ Ibintu byose iyo birengeje igihe byahawe bihinduka uburozi. Uzarebe n’umuti wakorewe kuvura iyo urengeje igihe wahawe niko bigenda uvanwa mu bubiko ukajugunywa. Na bino binyabutabire rero byaba byiza bijugunywe kuko byarengeje igihe kandi bigakorwa hatabayeho kwangiza ibindi binyabuzima."
Kuri iki kibazo Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko RUBAGUMYA FURAHA Emma yabwiye abadepite ko ari ikibazo kihutirwa bagiye kuganira na Minisiteri y’ibidukikije ibyo binyabutabire bigakurwa mu mashuri n’ahandi hose bikigaragara.
.
Ohereza igitekerezo
|