Hari abitereka amafunguro muri Resitora bagamije kwinywera inzoga
N’ubwo utubari tugifunze kubera kwirinda Covid-19, ntabwo bibuza abakunzi b’inzoga kunywa bamwe bagasinda bazinywereye muri resitora cyangwa mu maduka kuko ho hadafunze.
Abanywa inzoga bagasinda, Guverinoma ibibona nk’uburyo butuma bakenera no gusabana, bikaba byabateza kwanduzanya icyorezo cya Covid-19.
Umucuruzi w’inzoga n’amafunguro ukorera i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yabwiye Kigali Today ko abashaka kunywa nyinshi muri iki gihe babanza gutereka ibiryo imbere yabo, kugira ngo ubabona atavuga ko bari mu kabari.
Uyu mucuruzi yagize ati "Inzoga nanjye ndazicuruza ariko iyo nshaka kwinywera, ni ugutereka isahani y’ibiryo imbere yanjye ubundi ngafata Mutzig ya mbere igashira, ngatumiza indi igashira, nakumva ndazihaze nshatse n’ibyo biryo nkabyishyura ariko simbirye, cyangwa nkabitiza undi muntu".
"Ibyo bibaho rwose, ndabizi ko bitemewe ariko niba ndimo kurya mfite n’icupa ku ruhande nta kibazo, ikibazo ahubwo ni ukunywa inzoga utariye, icyo ni cyo batubujije".
Ahandi abantu basigaye banywera muri iki gihe, ni mu maduka amwe n’amwe acuruza ibintu bitandukanye birimo n’inzoga.
Uwitwa Mpyisi twasanze muri butiki afite icupa ry’inzoga mu ntoki(ubwo yanywaga kuko ryari rifunguye kandi inzoga igera hagati), yatubwiye ko apfa kutayinywera mu kabari ariko ahandi ngo nta kibazo.
Yagize ati "Amayeri abantu dukoresha mu kwinywera, njyana icupa aho bacuruza inzoga bakayimpa (nk’ugiye gusengera iyo atahana), nkagenda nkanywa, iyo nshatse kwiyongeza njyana rya cupa bakampa indi, ubwo narinywera mu muhanda, narinywera hehe, ntabwo bimureba!"
Hari n’abavumbuye amayeri yo kunywa inzoga bavanze na fanta, ku buryo aho baba bari hose baba bayiteretse ntacyo bikeka.
Mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko Ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, hari umudepite wamubwiye ko atazi aho abantu basigaye banywera ku buryo bataha basinze.
Depite Mukabunani Christine yagize ati "Ubucuruzi bumwe na bumwe nk’utubari buracyafunzwe, ariko urahura n’umukarani muri karitsiye(ba bandi baterura imyaka) yasinze, ukibaza uti ’ese avuye muri hoteli!"
"Turagira ngo tumenye niba utubari dufunze, cyangwa badufungure dukore ku mugaragaro abantu batihishahisha"
Mu kumusubiza, Dr Ngirente yavuze ko abo bantu badasindira mu kabari ahubwo baba basindiye muri resitora, kandi ko Leta itababuza kunywa inzoga ariko izababuza gusabana nyuma yo kuzinywa.
Minisitiri w’Intebe agira ati "Muri resitora ntabwo tubabwira ngo mwe gufata icyo kunywa, umuntu wagiye muri resitora agenda avuga ko ashaka gufungura, ariko akanywerayo amacupa atatu y’urwagwa, aya byeri cyangwa ya divayi"
"Uko umwongerera igihe cyo kunywa ni ko atangira kwegera abantu, agasabana maze icyari resitora kigahinduka ubusabane, ni yo mpamvu dusaba abantu gutaha mbere ya saa tatu z’ijoro, nta yindi mpamvu".
Dr Edouard Ngirente yavugaga ko mu gihe imibare y’abandura Covid-19 yakomeza kwiyongera, hazafatwa ingamba nshya zirimo no kwigiza imbere amasaha yo gutaha mu rugo akaba saa mbili z’ijoro.
Ubwiyongere bw’imibare y’abandura Covid-19 (nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibivuga) bwatumye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye atangaza ko gahunda ya Guma mu rugo yaba iri hafi gusubiraho.
Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kugera ku wa kane tariki 20 Kanama 2020, imibare Minisiteri y’Ubuzima itangaza y’abanduye Covid-19 ntabwo irimo kujya munsi y’abantu 50 buri munsi.
Kugera ku wa Kane tariki 20 Kanama 2020 abari bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda kuva yakwaduka muri Werurwe uyu mwaka babarirwaga muri 2,717. Abamaze kwitaba Imana bageze kuri 11, abakize bose hamwe ni 1,705 naho abakivurwa ni 1,001.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID-19: Abarwayi bashya 574 barimo 440 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 336
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|