Hari abifuza ko gahunda yo gutwika imirambo yakwihutishwa

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali barasaba ko gahunda yo gutwika imurambo hagashyingurwa ivu yakwihutiswa kuko basanga hari byinshi izabafasha, nko kurengera ubutaka bwashyingurwagaho bugakoreshwa ibindi ndetse n’amafaranga yabigendagaho agafasha umuryango wagize ibyago.

Gushyingura mu buryo busanzwe ngo bimara ubutaka kandi bigahenda umuryango wagize ibyago
Gushyingura mu buryo busanzwe ngo bimara ubutaka kandi bigahenda umuryango wagize ibyago

Abo bataruge bavuga ko kuba igihugu gifite ubuka buto kandi abantu bakomeza gupfa umunsi ku wundi, bazisanga nta hantu ho gutura cyangwa gukorera ibikorwa bibafitiye akamaro bagifite, ariho bahera basaba ko iyo gahunda yakwihutishwa.

Itegeko No11/2013 ryo ku wa 11 Werurwe 2013, rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu ngingo yaryo ya 32, iteganya ko iteka rya Minisitiri ufite Umuco mu nshingano ze agena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu.

Sekamana Jean Paul wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko ashyigikiye gahunda yo gutwika umurambo hagashyingurwa ivu, kuko abona ko mu gihe kizaza amarimbi ashobora kuzabangamira imiturire.

Ati “Kubera ko ahantu bashyinguye niba hari kuzajya ibikorwa remezo ku ruhande rwa Leta, urumva ko harimo inyungu no ku ruhande rw’umuturage bya bikorwaremezo na byo bizamufasha, ahubwo byakwihutishwa”.

Vuguziga Olive wo mu Karere ka Kicukiro ati “Nk’ubu hari ibintu byo kwimura abantu, kandi urabona biriya byo gushyingura bitwara ahantu hanini bashobora no kuhashyira nk’umudugudu bakazahimurira abantu badafite aho baba cyangwa abantu baba mu manegeka bakahatura”.

Uretse abavuga ko gushyingura mu buryo busanzwe bimara ubutaka, abandi bavuga ko binahenda kuko bisaba kugura imva, kwishyura uburuhukiro, imodoka itwara umurambo no kwakira abaherekeje uwashyinguye, iyo gahunda ngo ikaba yagabanya ibyo byose.

Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bumva ko bidakwiye kuko byaba ari ugushinyagurira uwapfuye ndetse n’abo asize bo mu muryango.

Mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, basesenguye ibiteganyijwe mu ngingo zose zirigize baganira n’inzego zitandukanye zishinzwe ishyirwa mu bikorwa ryaryo, ku bibazo bijyanye cyane cyane n’ingingo zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ku wa 15 Mata 2021, abagize Komisiyo bongeye gusesengura ibisobanuro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco, ku bibazo bari babajijwe bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko ntibanyurwa, bakaba basanga hakiri ibibazo bikwiye kwitabwaho birimo uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu.

Hon Uwamaliya Odette, Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage umutwe w’abadepite, avuga ko batanyuzwe n’ibisobanuro by’abanyamabanga ba Leta.

Ati “Ntabwo komisiyo yanyuzwe n’ibisobanuro yahawe cyane cyane ku bisobanuro byatanzwe na Mnisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuko nta ngamba zihamye zo gukurikirana ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa by’iri tegeko. Niyo mpamvu abagize komisiyo bifuje ko Minisitiri ufite amarimbi mu nshingano ze yazaza gusobanurira abagize inteko rusange ingamba bafite zo gukemura ibyo bibazo”.

Hashize imyaka irenga 8 iryo tegeko ryemejwe ariko zimwe mu mbogamizi abafite gushyira mu bikorwa gahunda yo gutwika umurambo no gushyingura ivu bagaragaza, harimo ko kugeza ubu nta bikorwa remezo namba bihari ku buryo n’uwashaka gushyingura muri ubwo buryo atabona aho abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndi i Rubavu, mumaze iminsi mwumva iby’irimbi rya Karundo..
Gutwika imirambo nicyo gisubizo gikwiye gisigaye (juste, équitable, logique, pratique, économique et anti-NKEBEBE)!
Jyewe Leta ntizirushye inshakira IGITURO (imva) mu gihugu ntashoboye gutungamo ubutaka (bazantwike nimpfa):
1) Leta nigurire abaturage machines crématoires zizatwika abatabarika, bivugwa ko ali +/- 20 Mios (parcelle ya 20 Mios yahambwamo bangahe?)
2) Umwera uturutse ibukuru ukwira hose, abo bayobozi nibatange urugero, bavane kandi bave mw’irushanwa ry’ibyiciro by’ubudehe i RUSORORO..
3) INKEBEBE zagurira ibifu ku marimbi zishakirwe indi milimo
4) N’abarozi (bavugwa ko) barara mu marimbi bashaka amarozi bazayabure, abanyarwanda DUTEKANE!!!
Uwakenera kuba yamvugisha: 0788519499

Mwiseneza Kalombo Paul yanditse ku itariki ya: 6-11-2021  →  Musubize

Njyewe nk’umukristu,iyo mbonye amarimbi meza y’i Rusororo,anyibutsa ibyo Yezu yavuze ko ku munsi w’imperuka azazura abantu bapfuye barumviraga Imana.Bigatuma ntatinya urupfu.Ahubwo nkarushaho gushaka Imana cyane,sinibere gusa mu gushaka iby’isi.Yesu yerekanye ko abibera gusa mu gushaka iby’isi batazazuka.Niyo umurambo wawe waba waratwiswe cyangwa warariwe n’inyamaswa,uzazuka niba warashatse Imana ntuhere gusa mu by’isi.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Ntabwo umuntu arumubiri,inyama n’amagupfka ni roho kuko niyo washyingura mumva nubundi umubiri nibiwugize birabora.

Sam yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka