Hari abemeza ko iyo urubyiruko rutijandika muri Jenoside itari gushoboka

Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, hari abaturage bemeza ko iyo urubyiruko rutijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka, kuko imbaraga zarwo zatumye kwica Abatutsi byihuta, mu gihe abakuze bo imbaraga ziba zitangiye kubabana nkeya.

Mbere yo gutangira umukino bibutswa ko bagamije ubumwe n'ubwiyunge muri byose
Mbere yo gutangira umukino bibutswa ko bagamije ubumwe n’ubwiyunge muri byose

Babitangarije mu gikorwa cy’imikino y’ubumwe n’ubwiyunge ihuza utugari twose tw’Umurenge wa Ruli, hagamijwe gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge, babonamo icyizere cy’Igihugu cy’ejo hazaza.

Eugene Habiyambere wo mu Kagari ka Jango ya kabiri, avuga ko muri rusange ubumwe n’ubwiyunge muri Ruli babusobanukiwe kandi babugize umuco, nyuma y’uko bamaze gusobanukirwa neza amateka mabi yaranze Igihugu.

Agira ati, “Urubyiruko rwari mu nkotanyi rwatubereye urugero aho rwahagaritse Jenoside, mu gihe urundi rubyiruko rwariho rutiza umurindi kwihutisha Jenoside. Urumva ko tuzi neza kuvangura icyiza n’ikibi ngo twigire ku rubyiruko rwakoze ibikorwa byiza”.

Mugenzi we witwa Nkuransenga Donatien avuga ko uko ubuyobozi bubategurira amarushanwa ngo bahure baganire kugira ngo birinde icyabagaruramo amacakubiri.

Ikipe y'Akagari ka Busoro
Ikipe y’Akagari ka Busoro

Agira ati, “Urabona ko nonaha urubyiruko rwinshi rwitabiriye, umukino urangiye abayobozi bacu baratuganiriza. Biratuma turushaho kunga ubumwe, kuko iyo abantu bari hamwe banaganira ku bibazo baba bafitanye, bakiyunga. Iyo igitego cyinjiye abantu bose barishima, uwo ni umuti ku muntu wumvaga afite ikibazo. Iyo dutsinze ni intsinzi rusange nta guhangana kurimo”.

Abakuze bahamya ko iyo urubyiruko rutijandika muri Jenoside itari gushoboka

Umwe mu basaza witwa Munyembabazi Anastase avuga ko urubyiruko ari rwo rwashyize imbaraga nyinshi mu kwica Abatutsi, ariko ubu ruri gukoreshwa mu kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kandi ko hari icyizere cyo kubaho.

Agira ati, “Aba bana bacu barimo abakorewe Jenoside n’abo mu miryango yayikoze ubu barakina nta kibazo, aha ni nko guhurira ku ntango tugasangira. Iyo umuntu mutari kumwe ntumenya imikorere ye n’icyo yagufasha”.

Rurangwa Leonard we asanga iyo umuryango ufite abakiri bato ari igihe cyiza cyo kwizigamira imbaraga zizawukorera mu gihe kiri imbere, bikaba bibabaje kuba aho gukoresha izo mbaraga rwubaka ahubwo ubuyobozi bubi bwararushoye mu bwicanyi.

Ikipe y'Akagari ka Jango A
Ikipe y’Akagari ka Jango A

Agira ati, “Ubundi iyo ufite umusore mu rugo ni nko kuba ufite imyugariro ushobora no kurara udakinze kuko aba akurinze, icyo gihe aba akubatsemo icyizere cyo kubaho, ntabwo bikwiye ko ugira umusore uguhungabanya ugutera ubwoba. Urubyiruko rwacu uyu munsi ruratunejeje ni imbaraga z’Igihugu koko!”

Undi musaza Rwabukumba Pierre avuga ko guhuza urubyiruko rugakina, hari ibintu byinshi byisiba mu mitwe y’abantu, kuko iyo ufitanye ikibazo n’undi ukajya kwirebera abakina bya bindi bibi ubishyira ku ruhande ukirebera ibyiza.

Agira ati “Iyo urubyiruko rujemo amacakubiri Igihugu kiba cyatewe. Twaje kureba uko rwidagadura, bene iyi mikino iraduhuza buriya twese tugendera ku rubyiruko ni rwo rwari rufite imbaraga muri Jenoside, rubaye rwiza rero n’Igihugu cyaba cyiza, kuko Jenoside iyo itajya kugira urubyiruko ntabwo abasaza twari kuyishobora”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, avuga ko abahuriye mu mikino baba bafite intego imwe yo gutsinda, kandi ko iyo myitwariye yo guharanira gukorera hamwe rugamije gutsinda byinjira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Imikino y'ubumwe n'ubwiyunge ni imwe mu nzira Umurenge wa Ruli ukoresha mu kwigisha urubyiruko
Imikino y’ubumwe n’ubwiyunge ni imwe mu nzira Umurenge wa Ruli ukoresha mu kwigisha urubyiruko

Agira ati, “Icyo dupfana kiruta icyo dupfa. Birashoboka ko hari ibikivugirwa ku mashyiga, ariko urubyiruko rwacu rwamaze gusobanukirwa turarusaba gufasha guhindura ababyeyi bagifite ya ngengabitekerezo ya Jenoside”.

Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu Habumugisha Aaron wagize uruhare mu gukumira ibitero by’abakoraga Jenoside, igihe yari umuyobozi bigatuma muri selire yayoboraga nta Jenoside yahabereye, avuga ko bategura imikino igizwe n’urubyiruko rw’ingeri zose.

Avuga ko imikino y’ubumwe n’ubwiyunge ihuza urubyiruko rurimo abo mu miryango yakoze Jenoside n’urwo mu miryango yarokotse Jenoside bagakina kandi bakaganirizwa ku mateka mabi yaranze Igihugu, kandi bagafatira hamwe ingamba zo kutazongera kwishora mu bibi.

Agira ati, “Hari urubyiruko rwitwaye nabi, ubu turutoza guharanira ubumwe n’ubwiyunge rakarushaho kwiteza imbere. Hano muri Ruli nta myumvire mibi rufite kandi nka hano wabonye ko urubyiruko rwacu rwitabira izi gahunda. Iki ni igikorwa gituma urubyiruko rurushaho kwiyumvanamo”.

Urubyiruko kandi rugaragaza ko iyo ruhuye rugasabana, runagira ibikorwa ruhuriramo by’iterambere rishingiye ku matsinda yo kwizigamira mu bimina.

Nyuma y'imikino urubyiruko ruganirizwa ku mateka mabi yatumye u Rwanda rubamo Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo birinde
Nyuma y’imikino urubyiruko ruganirizwa ku mateka mabi yatumye u Rwanda rubamo Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo birinde
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yego nyine.Urubyiruko nirwo rwali rufite imbaraga.Abandi bali gutuma genocide itaba iyo babishaka,ni abakuru b’amadini.Nta dini na rimwe ryayamaganye igihe yabaga.Ndetse amwe mu madini,urugero Adepr,yatanze umusanzu wo gushinga RTLM yakoreshejwe cyane muli genocide.Amadini yasengeraga ingabo ngo zijye gutsinda uwo yitaga umwanzi,Fpr.Muli make,n’abatakoze genocide,benshi bifuzaga ko abatutsi bicwa.

muhoza yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Yego nyine.Urubyiruko nirwo rwali rufite imbaraga.Abandi bali gutuma genocide itaba iyo babishaka,ni abakuru b’amadini.Nta dini na rimwe ryayamaganye igihe yabaga.Ndetse amwe mu madini,urugero Adepr,yatanze umusanzu wo gushinga RTLM yakoreshejwe cyane muli genocide.Amadini yasengeraga ingabo ngo zijye gutsinda uwo yitaga umwanzi,Fpr.Muli make,n’abatakoze genocide,benshi bifuzaga ko abatutsi bicwa.

muhoza yanditse ku itariki ya: 16-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka