Hari abazi ko abahanga mu mibare bakomora ubwenge ikuzimu
Bamwe mu bihaye Imana bikekwa ko bakomoka mu idini y’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi kubera imiririmbire ya bo, bemeza ko abahanga mu mibare bakomora ubwenge ikuzimu.
Aba bihaye Imana babicishije mu ndirimbo, banavuga ko burya abantu badakwiye kurangazwa n’imyambarire yateye muri iki gihe, kuko burya aba ari umujagararo (Stress iba yiruka mu babyambaye)
Iyumvire indirimbo ivuga ko abahanga mu mibare bafite ubwenge bakura ikuzimu
According to this song, those who learnt Mathematics, are people who stands on their word, and their brain(Intelligence) come from hell pic.twitter.com/5N64mjXtBX
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) November 5, 2018
Iyumvire agace k’indirimbo ivuga ko uko abantu baba bambaye kose burya aba ari stress yigendera.
No matter how people wear their closes, they are dying of stress hahah pic.twitter.com/1a6JE00425
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) November 5, 2018
Ohereza igitekerezo
|
mubyihorere sha keretse IMANA ukwihereye nkakana kameze nkabo banyamibare.
Abantu bose bazi IMIBARE (Mathematics),usanga bayivukana.Kenshi biterwa na heredity.Ariko nagirango nibutse abantu ko Imana nayo ikoresha Imibare yo mu rwego rwo hejuru abantu batazi.Irema ISI n’IJURU,yakoresheje imibare.Yesu azura abantu,cyangwa akiza abamugaye,yakoreshaga Imibare twebwe abantu tutazi.Natwe abantu dukoresha Imibare tugakora indege,tukavumbura imiti irwanya Sida,etc...Ikibabaje nuko dukoresha Imibare tugakora Intwaro zishobora kurimbura isi (atomic bombs)na Missiles zo kuzitwara kure.Kubera ko abantu bashobora kurwana bagatwika isi tugashira,mu gihe kitari kure Imana izabatanga,ikureho intambara mu isi,itwike intwaro zose (Zaburi 46:9).Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza bose (abarwana,abasambana,abajura,abicanyi,...).Soma Imigani 2:21,22.Niwo munsi Bible yita Armageddon kandi ntabwo uri kure.