Hari abayisilamu banenzwe kugurisha ibitambo ku bakene

Ubuyobozi bw’idini ya Islam buranenga bamwe mu bayoboke bayo bagurishije inyama ku bakene ku munsi mukuru w’igitambo (Iddil Adha).

Ku munsi wa ‘Iddil Adha' hari abinubiye ko bagurishijweho ibitambo
Ku munsi wa ‘Iddil Adha’ hari abinubiye ko bagurishijweho ibitambo

Idini ya Islam ivuga ko uwo munsi bawibukiraho igitambo cy’intama cyatanzwe na sekuruza wabo Ibrahim mu mwanya w’umwana we Isaka.

Mu rwego rwo gushimira Imana ko uwo Isaka atapfuye, buri muyisilamu yiyemeza kubaga itungo akarisangira n’abantu bose barimo n’abakene, hatabayeho kureba niba uwo basangira ari umuyisilamu cyangwa atari we.

Ku ibagiro ry’i Nyabugogo aho benshi mu bayisilamu batuye mu mujyi wa Kigali bazana kubagira amatungo, umunyamakuru wa Kigali today yahasanze abantu benshi baje gusaba inyama.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ntawigeze ahabwa inyama ku buntu, n’ubwo amatungo babonaga abagwa yari yatanzwe n’imiryango ya kisilamu nk’ibitambo.

Uwamariya, umubyeyi w’abana bane utuye mu Gatsata agira ati ”Nta nyama z’ubuntu ziri hano”.

Inka zirenga igihumbi mu gihugu hose ngo zizabagwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'Igitambo
Inka zirenga igihumbi mu gihugu hose ngo zizabagwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Igitambo

We na bagenzi be bari baje kwisabira inyama bavuga ko ba nyiri amatungo yazanywe nk’ibitambo babagurishaho inyama ku biciro bitandukanye.

Umukecuru witwa Uwimpaye agira ati ”Hari abo numvise bagurisha ikiro kimwe cy’inyama ku 2.000Frw”.

Hari na bagenzi be bavuga ko basabwe 2.200Frw kuri buri kiro cy’inyama.

Ibi byamaganywe n’Ubuyobozi bw’idini ya Islam buvuga ko kugurisha ibitambo ku mukene bitemewe, ahubwo umuyisilamu wese asabwa kumuhera ubuntu.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Shehe Suleiman Mbarushimana agira ati ”Ni amakosa, muri iyi gahunda umuyisilamu wese wagize ubushobozi bwo kugura inka, ihene, ntabwo agurisha”.

Umunsi w'Igitambo ubusanzwe ufatwa nk'umunsi wo gusangira n'abakene
Umunsi w’Igitambo ubusanzwe ufatwa nk’umunsi wo gusangira n’abakene

Akomeza agira ati “Ubwo mbimenye ndabiganiraho na Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda kugira ngo dushake uburyo twajya tuzana amatungo yo kubagira abakene baje hano ku ibagiro”.

Muri iyi minsi itatu yahariwe ibitambo guhera kuri uyu wa kabiri, Umuryango w’aba islam mu Rwanda uravuga ko mu gihugu hose hazabagwa inka zirenga igihumbi n’ihene n’intama zirenga 2.000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amahoro y’Imana abane namwe nibutsaga ko abasilamu bemera ko umwana Aburahamu yari agiye gutamba ari Ismael si Isaka rero

Moussa yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

Urakoze cyane kubyibukiranya

Simon yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka