Hari abavuga ko ibiciro bishya byo gutwara abagenzi byabagoye

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanaya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.

Kuri uwo mwanzuro, Inama y’Abaminisitiri yongeyeho ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Ico gihe RURA na yo yahise itangaza ko amabwiriza ajyanye n’iyo ngingo azasohoka ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020.

Ayo mabwiriza yasohotse ndetse atangira kubahirizwa mu gitondo tariki 15 Ukwakira 2020. Ku bijyanye n’ibiciro, hari aho abagenzi bavuga ko bishimye kuko borohewe n’ibiciro byagabanutse, mu gihe bamwe mu batwara abagenzi mu buryo bwa rusange bo bavuga ko barimo guhomba cyane ku buryo biramutse bidasubiwemo bashobora no kureka gukomeza gutwara muri icyo cyerekezo.

Urugero rw’ibiciro bishya byashyizweho na RURA, ni nk’aho ubu urugendo kuva i Nyamata mu Bugesera ugana i Nyanza mu Karere ka Kicukiro ari 560Frw, mbere ya Covid-19 yari 500Frw, mu gihe yari 750Frw mu gihe cya Covid-19.

Abagenzi bavuga ko icyo giciro bo bakishimiye kuko bari bamaze no kumenyera 750Frw, ariko ikibazo ngo gifitwe n’abakata amatike. Kubona ibiceri 40Frw byo kugarura mu gihe umuntu yishyuye 600Frw ngo birimo kubagora, bikaba byabateranya n’abagenzi, nibura ngo iyo RURA yuzuza 600Frw.

Uwitwa Muligande Fidele ushinzwe gukata amatike muri imwe mu makompanyi atwara abagenzi yagize ati “Ubu ibi biceri 40Frw birazana ibibazo hagati yacu n’abakiriya kuko biragoye kubibona. Nk’ubu twavunjishije ibihumbi ijana, uwatuvunjiye adukata ibihumbi bine by’iyo serivisi, ariko ibyo biceri byose nka saa mbili byari bishize kandi kubona ibindi ni ikibazo, gusa ibyiza ni ku bakiriya bishyura na ‘Momo pay’ bo bishyura ayo 560 Frw nta kibazo kindi”.

Nshuti Alphonse ushinzwe ibijyanye n’ingendo mu yindi sosiyete itwara abagenzi we avuga ko ibiciro bishya byashyizweho na RURA byabashyize mu gihombo kuko nko kuva i Nyamata ujya ku Ruhuha, ngo ni 740Frw, mbere ya Covid-19 byari 900Frw naho mu gihe cya Covid-19 kuko imodoka zitabaga zuzuye itike yo kuva i Nyamata kugera ku Ruhuha byari 1330 Frw. Yongeyeho ko n’abagenzi bagana ku Ruhuha, abenshi bavuga ko 900 Frw cyari igiciro gikwiriye kuko ari umuhanda w’igitaka kandi ubona utari mwiza.
Umwe mu bagenzi bagana ku Ruhuha wari muri Gare ya Nyamata, we yavuze ko yumva bimushimishije kuba bagabanyije igiciro cy’itike, ati “Twe twishimye, ubundi twumvaga twararenganye,bakatubwira ko baduca menshi kubera umuhanda udakoze kandi atari amakosa yacu, ahubwo abagabanyije ibiciro bakoze twe twumvaga twararenganye.”

Kuva i Nyamata ujya ahitwa i Rilima itike ni 680Frw mbere ya Covid-19 yari 740 Frw naho mu gihe cya Covid-19 byari 1100 kuko abantu babaga batuzuye imodoka. Umugenzi witwa Uwimana Agnes waganaga i Rilima aturutse iI Nyamata yavuze ko bo bishimiye cyane igabanuka ry’igiciro cy’itike.

Abatwara abagenzi bagana ahitwa Ramiro bo ngo batangajwe n’uko igiciro gishya ari 330 Frw kuva i Nyamata ugera aho Ramiro. Ubundi ngo mbere ya Covid-19 itike yari 500 Frw, mu gihe cya Covid-19 biba 750 Frw, kuko ngo urebye urugendo rwaho rujya kureshya no kuva i Nyamata ugera i Nyanza none ngo babigize 330Frw.

Ibyo rero ngo ni byiza ku bagenzi,kuko bo igiciro kiraboroheye cyane, ariko ngo biragoye cyane ku batwara abagenzi, kuko ntacyo bakuramo ngo na mazutu ntiyavamo.

Umwe muri abo bashoferi utashatse kuvuga amazina ye yagize ati “Guhera mu gitondo twari twaziparitse,uribaza kujya Ramiro kuri 330 Frw ukumva bitazahura, kuko yaba Mazutu irahenda, ubwishingizi burahenze ndetse na ‘Controle technique’yariyongereye,mu by’ukuri ntibyoroshye gukora igiciro kigumye gutyo, ariko ndibaza ko abayobozi bacu na bo babyumva bakatuvuganira bigahinduka, naho ubundi nta kintu kirimo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

K.t.radio murabambere kumakurumutugezaho mudushimire RURA yarakozekuzirikanako abagenzi bahendwaganurugendo,NAHOSE kuvakigali ujyakarongihonangahe? murakoze ktradio.

Nitwa vuguziga yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Cyn ahubwo ntano gutinzamo umwanditsi ashobora kuba yibeshy kbx, nibabikosere vuba nabwangu

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka