Hari abatwara ubwato mu Kivu nta bumenyi babifiteho
Nubwo mu Kiyaga cya Kivu hagaragaramo ubwato bwinshi butwara abantu n’ibintu, ariko hari bamwe mu batwara ubwo bwato batabifiteho ubumenyi buhagije.
Ibyo byagaragaye ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwagiranaga ibiganiro n’abatwara ubwato ku itariki ya 07 Ukuboza 2017.
Muri ibyo biganiro, abatwara ubwato mu Kivu basabye ko bafashwa guhabwa ubumenyi mu gutwara ubwato hamwe n’ibikenerwa kugira ngo umuntu ashobore gukorera mu mazi.
Shema Eric, umwe muri bo avuga ko bafite ikindi kibazo cyo kuba bajya gushaka ibyangombwa byo gutwara ubwato mu Mujyi wa Kigali.
Agira ati “Dufite imbogamizi zo kubona ibyangombwa byo gutwara ubwato mu mazi, twifuza ko RURA yashyira ishami i Rubavu ikatwegera. Ikindi bamwe mu batwara ubwato ntibabifiteho ubumenyi, twifuza ko twegerwa tugahabwa ubumenyi.”
Akomeza avuga ko ibyo bibazo byo kutagira ubumenyi bituma bamwe mu batwara ubwato bavanga abantu n’ibintu, gupakira ibiro birenze ibiteganywa no kutamenya ibisabwa kugira ngo umuntu ashobore gutwara abantu n’ibintu mu mazi.
Umuvugizi wa RURA, ACP Tony Kuramba avuga ko RURA igiye gutanga amahugurwa ku batwara ubwato.
Agira ati “Twiyemeje gufatanya n’abatwara ubwato no kubaha ibyemeza ko bize hamwe no kubaha ubumenyi mu kwirindira umutekano mu mazi.”
Akomeza agira ati “Tugiye gukoresha ikoranabuhanga, ukeneye icyemezo cyo gutwara ubwato azajya abibona hakoreshejwe ikoranabuhanga batagombye gukora ingendo zibavuna.”
Yongeraho ko ubwo buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga buzanakoreshwa ku batwara ibinyabiziga nka Moto na bo bavuga ko bagorwaga no kujya i Kigali.
Kugira ngo umuntu yemererwe gushyira ubwato mu mazi asabwa kuba afite ubwato bufite moteri, kubihugurirwa, kugira ubwishingizi, kugira nimero iranga ubwato bwe, kugira amatara yaka nijoro hamwe n’itumanaho yakoresha agize ikibazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|